AMAKURU MUTURERE

Kamonyi -Kayenzi: Coimika mu bucuruzi bw’amabuye yagaciro burengera ibidukikije

Amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye yagaciro ateganya ko abacukura bagomba kwirinda kwangiza ibidukikije, ndetse bagasubiranya aho bacukuye hakongera kuba nka mbere, ibi kubigeraho bisaba gukora ubucukuzi bukoresha ikoranabuhanga

Bakunzi jean Paul wakoze mu bucukuzi kuva kera bagikoresha uburyo bwa Gakondo

Bakunzi jean Paul wakoze mu bucukuzi kuva kera bagikoresha uburyo bwa Gakondo ubu ushinzwe abakozi muri Kampani ya Coimika avuga ko kurubu muri Kampani yabo yashyizeho uburyo bugezweho bugendana n’ibihe tugezemo Kandi bwubahiriza imiterere y’ubutaka ndetse bunarengera ibidukikije nukuvuga ubucukuzi bukorera mu misozi miremire .
Yagize ati “ uko ibihe bihinduka n’iterambere rikiyongera ,ikorabuhanga rigakoreshwa mu bikorwa bitandukanye nka Coimika nti twatanzwe dukora ubucukuzi bw’amabuye yagaciro bugezweho bugendana n’ubutaka dukoreraho ,twe dukorera mu misozi miremire ,bidusaba gutegura neza ubutaka dukoreraho hejuru ndetse n’uburyo twijiramo hasi nabwo burihariye kuko hari ingazi zagenewe ubucukuzi bwo mu misozi .ibirero bidufasha gukora dufite umutekano w’abakozi bacu ndetse n’umusaruro ukiyongera”

imihora igezweho tuyungururiramo umucanga ,yubatse kuburyo amazi dukoresha ahurira hamwe mu byobo byabugeneweibyIbyobo

Ibyobo bifashisha mugufata amazi

Mukunzi yakomoje ku buryo budasanzwe bakoresha barengera ibidukikije yavuze uko bafata amazi ava aho batunganyiriza umucanga kugirango bagere ku mabuye y’agaciro (gupenyera ) n’andi mazi y’imvura ashobora gutwara ubutaka ku musozi agateza inkangu ,

yagize ati” twateguye neza imihora igezweho tuyungururiramo umucanga ,yubatse kuburyo amazi dukoresha ahurira hamwe mu byobo byabugenewe( Dumb) biteguye kuburyo bugezwe n’ibyobo bitatu bihana amazi uko icyambere gihereza icya kabiri icyakabiri nacyo cyigahereza icyagatatu ,twaciye imiryanyasuri ifata amazi y’imvura ndetse ikaba yanakunganira mu gufata andi Aho yaturuka hose
mubundi buryo dukoresha turengera ibidukikije harimo gutera ibiti ku butaka dukoreraho ndetse no gusiba no gusanza ibirombe tutagikoresha ,tubifashwamo n’ituburiro ry’ibiti (pepenyeri) duhorana n’umukozi wabihuguriwe.”

Ibiti biterwa Aho bamaze gucukura babanje gusiba ibyobo

Yadukujije Sandrine umudamu wa bana babiri ukora mu bucukuzi bwa mabuye ya gaciro muri kampani ya Coimika

Yadukujije Sandrine umudamu wa bana babiri ukora mu bucukuzi bwa mabuye ya gaciro muri kampani ya Coimika mu gice cyabazamura umucanga avuga ko ubucukuzi bw’amabuye yagaciro mu murenge wa Kayenzi mu kagali ka Cubi bwa mugejeje kuri byinshi mugihe amaze abukoramo
Yagize ati”mu gihe cyirenga umwaka n’igice maze nkora mu bucukuzi bw’amabuye niteje imbere, natangiye gukorana n’ibigo byimari ndizimira kuburyo nshatse naguza ,nishyura ubwisungane bwange n’umuryango wange ku gihe ndetse niguriye amatungo magufi amfasha mu kwiteza imbere no kubona ifumbire yo gufunbira imirima

Sandrine asaba abadamu n’abakobwa ko batinyuka imirimo ikorwa mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro kuko ntacyo itwaye Kandi ko harimo iterambere ku wiyemeje kuyikora.

umuyobozi ya Coimika bwana Justin Dusabumuremyi

umuyobozi wa Coimika bwana Justin Dusabumuremyi aganira nikinyamkuru umwezi .rw yagarutse cyane kwiterambere bamaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bahura nazo

Yagize ati”Coimika twatangiye tugikoresha uburyo Gakondo tunahura nibibazo byimiyoborere mibi ndetse nabacukura bakanacuruza kuburyo butemewe n’amategeko (abahembyi)gusa hamwe n’uburyanama,gushyira hamwe ndetse no Kugendana n’ibihe tugezemo twaravuguruye ubu dukora ubucukuzi bugezwe nukuvuga ubucukuzi bwubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe twubahiriza Kandi tukarengera ibidukikije,
Justin yavuze ko kurubu bagifite imbogamizi yo kubona amazi kuko ayo bakoresha aturuka hasi mu gisha akazamurwa na moteri ibi bikabatwa Amafaranga menshi ndetse bikadidiza akazi mugihe moteri yagize ikibazo

Kampani ya Coimika icukura amabuye yo mubwoko bwa gasegereti mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayenzi mu kagali ka Cubi ni Kampani ya bonye ubuzima gatozi mu mwaka 2012 ifite abamyamuryango 41 umugabane shingiro ugeze Kuri miliyoni eshatu ,ikoresha abakozi basaga 200 abagabo n’abakobwa nabafatanyabikorwa bu Murenge na Karere bishyura ubwishingizi (ejo heza)kuba kozi bayo ,

umwezi rw

 

Carine Kayiesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM