Amakuru

Igihe kirageze ngo abanyarwanda bumve ko basangiye bose ibyiza by’igihugu –Senateri Mukakarangwa

Ubwo hibukwaga  Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 28, bo mu cyahoze ari Komini Taba, ubu akaba ari mu Murenge wa Rukoma, umwe mu mirenge y’akarere ka Kamonyi; umushyitsi mu kuru Senateri Mukakarangwa Colletride yatangarije abari aho ko bagomba gukomera bakiyongeramo ikizere cyo kubaho kandi ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bumve ko ari abavandimwe kandi ko basangiye bose ibyiza by’igihugu .

Senateri Mukakarangwa Clothilde 

Senateri Mukakarangwa Colletride aragira ati «ntabwo tuzibagirwa na rimwe uburyo Abatutsi bishwe urwagashinyaguro, ntituzibagirwa uko Abatutsi binaha I Rukoma bajugunywe mu birombe bya cukurwagamo amabuye ya gaciro , ndetse ntabwo tuzibagirwa na rimwe uko bagendaga batotezwa babuzwa uburenganzira bwabo bw’ibanze n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe buyobowe n’aburugumesitiri wa komini Taba ; ayo yose ni amateka tugomba guhora twibuka».

Uyu muyobozi yasabye buri wese witabiriye uyu muhango wabaye tariki ya 19 Mata 2022 kongera kuzirikana abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri kugirango nayo hi ishyingurwe mu cyubahiro , gufashanya no gukomezanya kugira ngo bongere bagire icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

Nsengimana Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu buhamya bwe, Nsengimana Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yahuriye ni nzira y’umusaraba mu Gisenyi kuko we nabagenzibe bajugunywe mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro, gusa, yavuze ko kuba akiriho abikesha ingabo za FPR Inkotanyi zo zabashije guhagarika Jenoside.
Emmanuel yasobanuye uburyo Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Komini Taba aho akomoka ndetse n’ibice bihakikije, ahamya ko Interahamwe, ingabo za kera ndetse n’abaturanyi babo basangiraga akabisi n’agahiye, aribo babagabyeho ibitero bamwe bakahatakariza  ubuza.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kamonyi BENEDATA Zacharie yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside kudaheranwa n’agahinda, abibutsa ko bagomba guharanira kubaho bakiteza imbere.

Nk’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu,

Benedata yabijeje ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi mu nzego zose kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Yasabye abitabiriye iyi mihango gukomeza gutanga amakuru kuhaba hakiri imibiri , kugirango ishyingurwe mu cyubahiro

Nkurunziza Jean de Dieu umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma n’umufashawe bashyira indabo ku rwibutso 

Nkurunziza Jean de Dieu umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yashimiye abitabiriye umuhango wo kwibuka abatutsi bazize jonoside yo 1994 abasaba gukomera no kwigarurira ikizere cy’ubuzima ,gusigasirwa inzira y’ubwiyunge no gutanga amakuru ku haba hari imibiri itaraboneka igashyigurwa mu cyubahiro.

yijeje abayobozi n’abaturage baraho ko bagiye gushyira ikimenyetso cy’urwibutso ku Gisenyi aho abatutsi bicwaga bajugunywe mu birombe by’amabuye y’agaciro .

Uyu muhango wo kwibuka mu Murenge wa Rukoma, wabanjirijwe no gushyira indabo ku Mva ahabanje gushyingungwa amibiri ya kurwaga mu birombe baribarajugunywemo, mu bafashe amagambo batanze ihumure, bamagana jenoside n’ingengabitekerezo ya yo.

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM