Uncategorized

Abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, basabwe gukomeza kuba bugufi yabacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bagakomeza kubafata mu mugongo yaba mu bihe byo kwibuka yaba no mu buzima busanzwe,Depite Dr Mbonyimana Gamariel yabibasabye kuwa gatanu tariki ya 22 Mata 2022 ubwo abanyakarama bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banashyingura mu cyubahiro imibiri 30 yaboneste nyuma yimyaka 28 ,uyu muhango wabereye ku musozi wa Bibare ku rwibutso rwa Bunyonga .

Depite Dr Gamariel yavuze ko igihe kigeze
ngo Abanyarwanda bubake igihugu, basigasire ubumwe bwabo bityo babane mu mahoro nk’abavandimwe, nta mwiryane hagati yabo.

Yagize ati “Tugire urukundo rw’igihugu cyacu kandi dukomeze tube hafi y’abagizweho ingaruka na Jenoside, duharanire kuraga abana bacu igihugu cyiza kizira amacakubiri, duharanire kuraga abana bacu igihugu cy’amahoro., yasabye abanyakarama gutanga amakuru yafasha kubona Indi mibiri ya batutsi bazize jonoside nayo igashyigurwa mu cyubahiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama yashimiye cyane abaje kubafata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye.
yavuze ko nk’Umurenge bazakomeza guharanira imibereho myiza y’abacitse ku icumu barimo abapfakazi, imfubyi ndetse n’incike n’abandi basigiwe ubumuga butandukanye.

Aloys Bikorimana watanze ubuhamya mu izina ry’abacitse ku icumu mu Murenge wa Karama, jonoside yabaye afite imyaka 11 yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi muri ako gace, asobanura uburyo abatutsi bishwe nabi areba avuga uko abavandimwe be bajugunywe mu cyoba areba ndetse ni nzira y’umusaraba yanyuze kugira arokoke.

Aloys yavuze ko nubwo yasizwe iheruheru na Jenoside, aharanira kwiyubaka kurubu haribyo yagezeho abifashijwemo na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ya yamufashije kwiga no kwivuza ibikomere byo ku mutima yari yarasigiwe na jonoside
Aloys ubu wubatse urugo, avugako azaraga bazamukomokaho urwanda rw’amahoro rwunze ubumwe ,ruzira amacakubiri Kandi ko agiye Kubaka igisekuru gishya kubera imiyoborere myiza

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Benedata Zacharie yavuze ko mbere yuko abatutsi bicwa, byabanjirijwe n’amagambo ahembera ubwicanyi yavuzwe na Burugumesitiri wa Komini Kayenzi Mbarubukeye Jean yibutsa abahutu babitse abatutsi kubica cyangwa kubatanga, batabikora bakabuzwa kurema isoko, kujya mu Misa n’indi minsi mikuru abantu bahuriramo.

Mu ijambo rye, Benedata avuga ko Umuyobozi wari kurengera abaturage ayobora ariwe wafashe iya mbere ategeka ba Konseye, ba resiponsabure kwica abatutsi bahishwe na bagenzi babo ba bahutu icyo gihe

Ati ”Mbarubukeye amaze kuvuga ayo magambo, Abahutu bafashe imihoro batangira gushyira mu bikorwa ijambo bategetswe nibwo Abatutsi benshi muri aka gace bishwe.”

Yavuze ko ariyo mpamvu abari bahishe abatutsi batangiye kubikiza kugira ngo babone uko barema isoko no kwitabira misa.

Yasabye abafite amakuru y’aho imibiri yajugunywe kuyatanga kuko umubare w’abiciwe iKarama n’icyari Komini Kayenzi benshi bataraboneka

Depite Kamanzi Ernest ari mubunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside

muruyu muhango wo kwibuka hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri mishya yabonetse mubice bitandukanye byuyu mu murenge , hatanzwe ubutumwa bunyujijwe mu ndirimbo ndetse n’ubuhamya. Umuhango wo kwibuka waranzwe kandi no gushyira indabo ku mva zo ku rwibutso rwa Bunyonga ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bagera ku bihumbi cumi na bibiri

umwezi.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM