Amakuru

Kamonyi ,Kayenzi:Gisizi mining(GIMI LTD ),mu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugendana n’igihe bubungabunga ibidukikije

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)  hamwe  n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) batangaje ko muri 2024 hazaba hagezweho intego ya 65% y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho bukorerwa bukunze guhungabanya ibidukikije kubera ko bukorerwa mu butaka, ibyo bigasaba ko abantu bitondera hagati yo guteza imbere ubucukuzi ndetse no kwita ku bidukikije
Ubuyobozi bukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB), busaba abacukuzi kwitondera ibidukikije be kubihungabanya.

ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga Gisizi mining (GM) campani icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi mu kagali ka Kirwa twasanze bafite uburyo bwihariye mu kurengera ibidukikije

Kamugisha Liliane umukozi ushinzwe ku bungabunga ibidukikije mu Gisizi mining

Kamugisha Liliane umukozi ushinzwe ku bungabunga ibidukikije mu Gisizi mining yakomoje kuri tekinike bifashisha mukurengera ibidukikije yavuze uko bafata amazi ava aho batunganyiriza umucanga kugirango bagere ku mabuye y’agaciro (gupenyera ) n’andi mazi y’imvura ashobora gutwara ubutaka ku musozi agateza inkangu ,
yagize ati” twateguye neza imihora igezweho tuyungururiramo umucanga ,yubatse kuburyo amazi dukoresha ahurira hamwe mu byobo byabugenewe( Dumb) biteguye kuburyo bugezwe n’ibyobo bitatu bihana amazi uko icyambere gihereza icya kabiri icyakabiri nacyo cyigahereza icyagatatu twaciye imiryanyasuri ifata amazi y’imvura ndetse ikaba yanakunganira mu gufata andi Aho yaturuka hose
mubundi buryo dukoresha turengera ibidukikije harimo gutera ibiti ku butaka dukoreraho ndetse no gusiba no gusanza ibirombe tutagikoresha ,tubifashwamo n’ituburiro ry’ibiti (pepenyeri) duhorana tunatera Kandi ibyatsi birwanya isuri .”

Mujawase Ernestine umuyobozi ushinzwe ubucukuzi muri Gisizi mining

Mujawase Ernestine umuyobozi ushinzwe ubucukuzi muri Gisizi mining (GM) avuga ko kurubu muri Kampani yabo bashyizeho uburyo bugezweho bugendana n’ibihe tugezemo Kandi bwubahiriza imiterere y’ubutaka ndetse bunarengera ibidukikije nukuvuga ubucukuzi bukorera mu misozi miremire .
Yagize ati “ uko ibihe bihinduka n’iterambere rikiyongera ,ikorabuhanga rigakoreshwa mu bikorwa bitandukanye ,nka GM nti twatanzwe dukora ubucukuzi bw’amabuye yagaciro bugezweho bugendana n’ubutaka dukoreraho ,twe dukorera mu misozi miremire ,bidusaba gutegura neza ubutaka dukoreraho hejuru ndetse n’uburyo twijiramo hasi nabwo burihariye kuko hari ingazi zagenewe ubucukuzi bwo mu misozi .ibirero bidufasha gukora dufite umutekano w’abakozi bacu ndetse n’umusaruro ukiyongera”.

umuyobozi ushinzwe abakozi muri Gisizi Mining

umuyobozi ushinzwe abakozi muri Gisizi Mining Felex Nigena aganira n’ikinyamkuru umwezi .rw yagarutse cyane kwiterambere bamaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bahura nazo
Yagize ati”Gisizi Mining twatangiye tugikoresha uburyo Gakondo tunahura n’ibibazo byo kutabona abize ibyubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  hamwe n’ubujyanama n’amahugurwa twahawe n’inzego zibishinzwe , hamwe ndetse no Kugendana n’ibihe tugezemo twaravuguruye ubu dukora ubucukuzi bugezweho, nukuvuga ubucukuzi bwubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe tunubahiriza kubungabunga ibidukikije

Felex yakomeje avuga ko kurubu bagifite imbogamizi yo kubona amazi kuko ayo bakoresha aturuka kure.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB gisaba abacukuzi kwita ku bukungu bwabo ndetse n’ubukungu bw’igihugu ariko bita no ku nyungu rusange  kuko ibidukikije turabisangiye yaba amazi tunywa, yaba umuyaga, ibimera bidutunga bunafite uruhare mu buzima bw’Isi, byose abantu bagomba guhora bumva ko ari inyungu rusange, kuko ashobora guteza imbere inyungu z’umuntu bwite zikangiza cyangwa se zikabangamira iz’abandi.”

buvuga ko icyo bagamije ari uguteza imbere ubucukuzi bwiza bw’uzuza ibisabwa yaba n’ibidukikije ndetse bunirinda n’impanuka buvuga kandi ko muri gahunda ya Leta bihaye intego yo kugira umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro ugera kuri miliyari 1.5 y’amadolari  mu mwaka wa 2024.

Ubwogerezo rwa mabuye

Uburyo ba bungabunga ibidukikije batera ibyatsi byabugenewe Aho bamaze gucukura

Ibyobo bya bugenewe bayoborano amazi bakoresha kugira go atagira icyo yangiza

 

umwezi.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM