ninyuma yaho ibyumba 9 by’ ishuri ribanza rya’Musenyi ryubatswe mu kagali ka Musenyi mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke risenyutse nyuma yigihe gito ritangiye gukoreshwa (kwigirwamo)Abaharerera bavuga ko byatewe na rwiyemezamirimo Kaneza Valens wubatse nabi akoresheje ibikoresho bibi ndetse akanahangika mu gusakara .
Ku itariki ya 9 /03/2022 ibyumba 9 byaribisanzwe byigirwamo byaje gutwarwa n’umuyaga .ubwo twaganiraga na babyeyi barerera kuri EP Musenyi badutangarije ko iri shuri ryatwawe n’umuyaga gusa ko nubundi ryari ryaratangiye gusenyuka kuko ryubatse nabi .
Mvuyekure umubyeyi urerera kuri EP Musenyi twahinduriye amazina yagize ati”ubwo ishuri ryari rimaze kubakwa twatangiye kubona ibikuta birekurana n’ityingi zibifashe byumvikane ko ryubatse nabi twabyeretse komite y’ishuri ,itubwira ko bagiye kubibaza kubabishinzwe twarategereje tubura igisubizo nyuma ,ishuri ryaje kuguruka igisenge .ibi byose twe dusanga ari rwiyemeza mirimo wariye ibikoresho akaduhangika,turasaba inzego zibishinzwe ko zakurikirana ikibazo mu mizi ababigizemo uruhare Bose bagahanwa.
tuganira n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo kuri tel bwana Gasasa Evergiste yatubwiye ko icyo kibazo bakizi riko ko bacyigejeje ku bashinzwe Ibiza mu karere ndetse ko babahaye amabati yo gusubizaho ,ndetse ko bagiye kuvugana na rwiyemeza mirimo waryubatse agahindura uburyo ryubatsemo kuko basanze ataritaye kubutaka ndetse naho riherereye .
yakomeje avuga ko murwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri baryigamo baganiriye n’ubuyobozi w’ishuri kuburyo abana baryabasmburana bagakoresha ibyumba bicye byasigaye bidasenyutse.
uri shuri ribanza rya Musenyi ryubatswe muri gahunda ya leta yo kwimakaza uburezi kuri buri wese no kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse ingendo ndende zakorwa nabanyeshuri barya kwiga .
EP Musenyi yigamo abanyeshuri basaga 500 bo mu byiciro byose by’amashuri abanza.
twagerageje kuvugisha kuri tel rwiyemeza mirimo Kaneza Valens ngo twumve icyo abivugaho ntiyitaba .
Rwiyemezamirimo Kaneza Valens
Amashuri y’ubaswe na rwiyemezamirimo agahita asenyuka
Theoneste