Amakuru

Ruhago: Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Afurika y’Epfo

Abakinnyi 23 b’ikipe y’umupira w’amaguru ( Amavubi) baherekejwe n’abatoza babo berekeje muri Afurika y’Epfo ahazabera umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique.Ni umukino w’umunsi wa mbere w’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Côte d’Ivoire..U Rwanda na Mozambique ni ibihugu biri mu itsinda rya 12 ryo gushaka itike ya CAN ya 2023 kumwe na Bénin kimwe na Sénégal.

Umukino nyirizina uzakinwa tariki ya 2 Kamena 2022 ku kibuga cya First National Bank Stadium, sitade yakira abantu 94,736.Igihugu cya Mozambique kizakirira uyu mukino muri Afurika y’Epfo kuko kiri mu bihugu bidafite stade zemewe n’ishyirahamwe ry’amaguru muri Afurika ( CAF) kuba zakwakira amarushanwa.

Abakinnyi 23 umutoza Carlos yahamagaye:Nyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports, Rwanda)Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Rwanda), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports)na Serumogo Ali (SCKiyovu)Abakina Hagati:

Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC)Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC)

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM