Abatuye mu midugugu ya Kibisogi, Ruhango, Akirwanga na Murama, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bariruhutsa kuko bishimira umutekano ubu basigaye bafite nyuma y’uko bari barayogojwe n’abajura bategeraga abantu mu nzira bakabacuza utwabo.
Ibi ni umusaruro uturuka ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu (RDF) zikambitse mu kigo cya gisirikare cyo ku musozi wa Kigali(Mont Kigali) n’inzego z’ibanze cyane cyane izo mu mudugudu wa Kibisogi na Ruhango.
Ubwo bujura bwakunze kubera mu gashyamba kari hafi y’ahitwa ku Kitabi, ku muhanda werekeza i Murama, hafi y’ishuri ribanza n’incuke rya ‘’Mothers’Love du Mont Kigali’’.
Abakoraga ubwo bujura bategeraga abantu muri ako gashyamba bakabashikuza ibikapu abandi bakabambura telefoni zigendanwa bakirukira muri ibyo bihuru. Byari bigoye ko umuntu yinyuza wenyine aho hantu mu ijoro.
Abaturage batangarije ikinyamakuru Umwezi ko ubu bishimira umutekano bafite bakesha ingabo z’iguhugu n’ubuyobozi b’ibanze bwahagurukiye icyo kibazo.Ubuyobozi bw’ibanze mu ngeri zitandukanye nabo batangaza ko batagombaga kwihanganira ko abaturage bayobora bahora ku nkeke z’abajura, niyo mpamvu bifashisije ingabo n’irondo ry’umwuga.
Ako gace ni ahantu ubu hakorerwa ibikorwa b’iterambere bigizwe n’ubwubatsi bw’amazu ya kijyambere dore ko ari site cy’icyitegererezo.Mu nama zitandukanye, ubuyobozi bw’ibanze bukangurira abaturage gutangira amakuru ku gie cyanee cyane ajyanye n’umutekano no kuwugira uwabo mbere y’uko inzego zibishinzwe zigoboka.
Umwezi.rw