Muganga w’ubgirije Umuyobozi Mukuri wibitaro bya ADEPL Nyamata mu Karere Ka Buhesera Dr Ntahompagaze Cyrille
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba ntibahise bitabira gahunda yo kwikingiza COVID-19, bitewe n’imyumvire bitwaza ko imyaka bafite ibaha icyizere cy’ubwirinzi. Bitewe n’ubukangurambaga bukorwa n’inzego zitandukanye ku bufatanye n’Inzego z’ibanze urwo rubyiruko rwahinduye imyumvire rurushaho kwitabira, rukingiza.
Nsengumuremyi Edouard utuye mu Mudugudu wa Rwimikano, Akagari ka Mbyo, mu Murenge wa Mayange avuga ko nubwo hari bamwe mu rubyiruko batitabiriye kwikingiza ariko ko abenshi ahanini bikingije, abari batarasobanukirwa neza barabisobanuriwe none bakomeje kwikingiza kugira ngo barwanye iki cyorezo.
Nsengumuremyi yagize ati: “Ibi biterwa n’ubuyobozi bwiza bwigishije, bushishikariza abaturage ingamba zo kurwanya COVID-19 haba mu masoko, mu nsengero, mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ari na cyo cyatumye Covid-19 igabanyuka mu Murenge wacu no mu Karere dutuyemo, no hirya no hino mu Gihugu”.
Kuba ubukangurambaga bwarafashije muri gahunda yo kwirinda no kwitabira kwikingiza COVID-19, kuri ubu ugereranyije no mu ntangiriro z’icyorezo, byanashimangiwe na Muganga wungirije Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya ADEPR Nyamata mu Karere ka Bugesera, Dr. Ntahompagaze Cyrille yatangarije abanyamakuru ko na bo bakomeje igikorwa cyo gukingira no gupima COVID-19.
Agira ati: “Muri kiriya gihe guhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko byari bigoye kuko nko kubabwira kwambara agapfukamunwa, guhana intera ntibabyumvaga, aho wanasangaga bajyanwaga mu masitade abenshi wnsangaga ari urubyiruko, ariko ku bufatanye n’inzego zitandukanye igihe cyarageze bahindura imyumvire badufasha no guhindura iy’abandi”.
Umunyonzi utwara igare mu mujyi wa Nyamata yatangarije ikinyamakuru umwezi ko bamwe mu rubyiruko bakorana babanje gukerensa iki cyorezo, bavuga ko ari indwara yibasira abakuze, ariko nyuma yo kwinjira muri za gahunda ya guma mu rugo n’imibare y’abandura izamuka kimwe n’ubukangurambaga bwakomeje gukorwa, hakiyongeraho ibikorwa by’abakorerabushake, bafashe umwanzuro wo kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Yagize ati: “Ubu twarishimye kuba icyorezo kirimo gicika. Guma mu rugo ni ibihe byagoranye, umuntu ntiyakoraga. Mu ntangiriro wanabonaga cyane cyane urubyiruko rudashyira imbaraga mu kwirinda.
Naho ubu ingamba zo kwirinda COVID-19 zorohejwe ubuzima bugenda bugaruka mu buryo. Tubikesha ubukangurambaga bwakozwe kandi byatumye dusobanukirwa neza ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi ndetse no kugeza ku gufata inkingo ku buryo bwuzuye.”
Aya makuru yatangajwe n’inzego zitandukanye ubwo abanyamakuru bari mu mahugurwa y’icyumweru yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika ku buzima mu Rwanda (ABASIRWA) ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, basuraga ibitaro bya ADEPR Nyamata n’Ikigo nderabuzima cya Mayange mu Karere ka Bugesera.
Ari abaturage bashoboye kuganira n’itangazamakuru kimwe n’inzego z’ubuzima bahamya ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize uruhare rukomeye muri ubwo bukangurambaga, ndetse n’ubundi buryo butandukanye cyane cyane ahahurira abantu benshi, kimwe n’ubutumwa bwanyuzwaga mu bitangazamakuru bitandukanye.
Carine Kayitesi