Kuwa 23 Kamena 2022, bamwe mu banyamakuru baturutse mu binyamakuru bitandukanye basuye bimwe mu bikorwa , birimo amazu azatuzwamo imiryango Mirongo ine (40) yabamwe mubatishoboye na batuye mu maneka bo mu Murenge wa Rubaya z’ubatswe n’Akarere kubufatanye n’abafatanyabikorwa nka ‘’FONERWA, binyujijwe mu mushinga ‘Green Gicumbi’’ ayo mazu aherereye mu Akagari ka Nyamiyaga, mu Murenge wa Rubaya, mu Intara y’Amajyaruguru.
Nyirabashyitsi Josiane umwe mu bazatuzwa muri ayomazu
Umwe mu bagenerwabikorwa, Nyirabashyitsi Josiane mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umwezi.rw , agira ati:’’ Twishimiye ko ubuyobozi bwacu bukomeje kudutekerazo nk’abaturage .
Bamwe ntabwo twari dufite aho kuba bitewe n’ubushobozi buke twari dufite.’’
Akomeza agira ati, ‘’Mu bazatura muri aya mazu naratoranijwe, ndashima ko muri uyu mushinga ubu nabonyemo akazi nkaba mbasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza n’ ubyishyu bw’ishuri ry’abana n’ibyo kurya’’.
Muhawenimana Samuel umwe mu baturage bari batuye mu manegeka bagiye guhabwa inzu yoguturamo
Muhawenimana Samuel avuga ko n’ubwo azatura muri aya mazu yagize amahirwe nawe yo kubona umurimo muri uyu mushinga.
Bimuteza imbere, yigurira amatungo magufi yita no ku muryango we.
Muhawimana Samuel, aravuga ati’’ Turishimye cyane, kuba tugiye gukurwa mu manegeka tugahabwa inzu nziza za kijyambere. nibyo gushimira ubuyobozi wacu budahwema kutureberera.
Twagize amahirwe yo kubona akazi muri uyu mushinga bituma twiteza imbere, ubu naguze amatungo magufi , ntunze umuryango wanjye, tumeze neza”
Nzabonimpa Emmaneul, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi
Nzabonimpa Emmaneul, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko ari igikorwa cyiza cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ubuzima bwabo, kuko ari inshingano z’ubuyobozi bwiza buboneye.
Ati’’ Ni igikorwa kiza komeza kikagera no ku bandi kuko iterambere niryaburi wese.
Dufatanyije n’abafatanyabikorwa twiyemeje ko tugomba guteza umuturage wacu imbere duharanira iterambere rirambye tunahanga udushya.’’
Nk’uko bitangazwa na Nsengiyumva Innocent, umuhanga ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, avuga ko hazaba hari inzu zifite ibyumba bibiri n’izizaba zifite ibyunba bitatu.
Agira ati ‘’ Zose zihuriye ku kintu kimwe, hari ahategenirijwe douche (ubwogero), toilette (ubwiherero).
Ibyo bisangwamo, ariko hari umwanya wateganyijwe igihe umuntu yagira ubushobozi akaba yakwongeramo ibindi bikenewe. Hakaba hari ahateganirijwe agasitoki (stock) , hakaba naho yashyiraho agakwizine (cuisine).
Izo nzu zizaba ari cumi n’umunani (18) zizaturwamo n’imiryango mirongo ine (40), izitageretse ni cumi n’esheshatu (16), izigeretse ni ebyeri (étage).
Agaciro kizi nzu zose hamwe gasaga miliyari imwe na miloyini magana atandutu mirongo ine n’umunani.
Kayitesi Carine