Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2022, ubuyobozi bw’uruganda The Joyland Company Ltd, bukorera mu karere ka Nyarugenge , umurenge wa Mageragere, bwavuguruje amakuru yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga avuga ko uruganga rukwirakwiza imitobe (Juices) izwi nka Salama kandi barahagaritswe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA).
Mu kiganiro umuyobozi w’uru ruganda, Karangwa Thomas yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bahagaritswe by’agateganyo , ati:’ Twarahagaze ubu turi gukora ibyo twasabwe na Rwanda FDA , kandi tubigeze ku musozo ).
Kubijyanye n’uko bagikora , Karangwa yavuze ko kuri ubu bahangayikijijwe n’abantu bakomeje kubiyitirira bagamije gusebya izina ry’uruganda , ati:’ Twagiye duhamagarwa n’abantu benshi batubwira ko hari abantu babigana imitobe yacu ariko twatangiye kujyana ibirego mu kigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB).
yasobanuye intandaro y’amakuru avuga ko bakora kandi barahagaritswe, asobanura ko nawe yabonye ayo makuru yita ibihuha ku rubuga rwa twitter akurikiranye intandaro yayo ngo asanga atari umukozi wabo wakwirakwizaga umutobe wa salama ahubwo ko ari abamamyi basigaye bigana ibicuruzwa byabo ahubwo asaba buri wese uzabona umuntu ukwirakwiza iyi mitobe ya salama atabifitiye uburenganzira ko yazabaha amakuru bakamugeza mu butabera.
Karangwa akomeza asobanura ko kugeza ubu babaye bahagaritse imirimo kugira ngo batunganye ibyo basabwe n’ikigo Rwanda FDA na RSB ndetse n’indi mirimo igamije kwagura no gutunganya neza aho bakorera ko rero uzabona ukwirakwiza imitobe (juice) ya salama yazatanga amakuru.
Karangwa asoza yizeza abakunzi b’umutobe Salama Juices wari ukunzwe ku isoko ko mugihe cya vuga baba bagarutse ku isoko mu ntara zose z’igihugu .
Uruganda JOYLAND COMPANY Ltd ni uruganda rutunganya umutobe wa SALAMA ukaba uri mu bwoko butandukanye burimo Inkeri, Umwembe, Amatunda na Pome, rubarizwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere.
Umwezi.rw