Imiryango w’urubyiruko ukora ubuvugizi kubibazo by’abana n’urubyiruko mu Rwanda u UGA ko abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 20 bugarinjwe no’ibibazo kuberako baterea inda bakabwira gikurikirana
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko Umunyarwanda uri hagati y’imyaka 18 na 20, ari umuntu ukuze uzi kwifatira icyemezo, bityo ko iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n’undi urengeje imyaka 18 nta cyaha baba bakoze.
Nubwo bimeze gutya ariko abari muri iyo myaka ntibemerewe gushyingiranwa kuko mu Rwanda imyaka yo gushyingirwa ihera kuri 21 kuzamura.
Muragijimana Shukuru Modeste washinze umuryango RYAC, avuga ko abakobwa bafite kuva ku myaka 18 kugera kuri 20 bahura n’ibibazo bikomeye kuko iyo batewe inda, itegeko ritabarengera, ntirinabahe uburenganzira bwo gushaka abagabo.
Ati “Abantu bahura n’ihohoterwa rikomeye. Iyo tugiye kureba abatewe inda tureba abataragira imyaka 18, ariko utaragira imyaka 21 ntabwo yemerewe gushyingirwa. Bivuze ngo si umwana kandi si mukuru. Ubu basigaye batinya gusambanya utaragira imyaka 18, bakisambanyiriza uri hagati aho kuko ntacyo itegeko rimurengeraho na kimwe”.
Nzayisenga, uhagarariye CLADHO mu Karere ka Karongi yavuze ko kuba umukobwa urengeje 18 atemererwa gushyingirwa ataruzuza 21 bigira ingaruka, agasaba ko imyaka yo gushyingirwa yagabanywa ikagirwa ikagirwa 18 cyangwa imyaka y’icyiciro cy’abana ikongerwa ikagera kuri 21.
Ati “Mu nama dukora iki kintu duhora tukigaragaza. Niba umukobwa afite imyaka 19 nasambanywa ntabwo ari bwemerewe gutanga ikirego nk’umwana, kuko itegeko ry’umwana ryakabaye rimurengera imyaka yarayirengeje. Bituma bamwe bicuruza kugira ngo babone ibitunga umwana kuko niba ari uwo bakundana batemerewe kubana ya myaka 21 atarayuzuza”.
Umuryango RYAC washinzwe muri 2020, umaze gukorera ubuvugizi abangavu 196 batewe inda, n’abandi bane bari baratereranywe n’imiryango yabo nyuma yo guhura n’uburwayi bukomeye.
Uyu muryango ukorera mu turere 11. Mu karere ka Karongi ufite abasore n’inkumi 1020 bawufasha mu buvugizi n’ubukangurambaga.
Kayitesi Carine