Amakuru

Rwanda: Hijihijwe umunsi Nyafurika w’Ubuvuzi Gakondo ku nshuro ya 11.

Abagize ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda , AGA Rwanda Network, basaga 400 baturutse mu gihugu hose, bizihije  Umunsi mukuru Nyafurika w’Ubuvuzi gakondo , Umuhango wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo kuri uyu wa 31 Kanama 2022, bagamije ahanini gukomeza guteza imbere no gushyigikira umwuga wabo bakesha abakurambere bakomokaho nk’uko babisobanura ubwabo.

Madame Uwimana Beatha

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda AGA Rwanda Network, Madame Uwimana Beatha, avuga ko hashize imyaka igera kuri 11, Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bifuje ko ubuvuzi gakondo bwahabwa umwanya muri Afurika hose,  bitewe ahanini n’uburyo bwunganira ubwa kizungu, abantu bagakira indwara hifashishijwe ibimera n’ubundi buhanga karemano abavuzi gakondo bifashisha.
Ati “mu bisanzwe ubuvuzi gakondo bwatangiranye n’iremwa rya muntu kubera ko ubuzima umuntu yabagamo yivurishaga ibimera byabonekaga mu ishyamba yabagamo n’ubundi bwenge bwose yagiye yunguka  kandi bagakira indwara uko abyifuza.
Uyu munsi turashimira cyane Abayobozi bacu bo muri Afurika no mu gihugu cyacu by’umwihariko, uburyo bahaye agaciro ubuvuzi gakondo maze bakabugenera umwanya kuri iyi tariki ya 31 Kanama ya buri mwaka, ari nawo munsi twahuriye hano kugira ngo tuwizihize, twungurane ibitekerezo, duhane amakuru y’icyo twakora kugira ngo abatugana barusheho guhabwa Serivise ibanogeye baba badukeneyeho.”
Madame Beathe Uwimana,  asaba abavuzi gakondo gukomeza kurangwa n’ukuri n’ubunyangamugayo, ntihagire abiyitirira umwuga badakora bagamije amaronko yo kwiba abaturage.
Avuga ko abavuzi gakondo bo mu Rwanda bifatanyije na bagenzi babo bo muri Afiurika,  kandi ngo ubusanzwe bakaba bagira n’amahuriro bagenda bahuriramo bakurikije ibyerekezo by’umugabane nk’abo muri Afurika y’I burasirazuba n’ahandi.

Madame Florence Ntakontagize Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda

Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Madame Florence Ntakontagize, ari nawo Murenge umunsi mukuru  wabereyemo, ashima cyane uruhare abavuzi gakondo bagira mu kunganira ubuvuzi bwa kizungu, bityo asaba abavuzi gakondo kwirinda amakimbirane nk’amaze iminsi avugwa mu ihuriro ryabo, ahubwo bakajya bagisha inama Ubuyobozi n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo zibibafashemo.
Abagize urugaga rw’abavuzi gakondo AGA Rwanda Network bitabiriye umunsi mukuru nyafurika ku nshuro ya 11 basaga 400, bari baje baturutse impande zitandukanye z’igihugu, hanatanzwe impamyabumenyi ku bagize uruhare bose mu gushyigikira no guteza imbere ihuriro.
Abitabiriye umunsi mukuru bakaba biyemeje kurihira abatishoboye bo mu murenge wa Nyakabanda bagera ku 170,  Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante.)

Bizihiwe

Bakira umuyobozi w’umurenge wa Nyakabanda

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM