Amakuru

Ibibazo bibera muri Ukraine nigute bigira ingaruka ku ifarini” Perezida Kagame”.

Perezida Paul Kagame ntabwo yiyumvisha uburyo ibibazo bibera muri Ukraine bigira ingaruka ku ifarini mu gihe Afurika ifite ubutaka bwera, amazi ahagije n’abahanga mu by’ubuhinzi.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu inama yahuje Abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abahoze babiyobora bari bateraniye i Kigali biga ku iterambere ry’ubuhinzi.

Perezida Kagame avuga ko Afurika ifite ubutaka, amazi n’ibindi bikenewe kugira ngo yeze yihaze mu biribwa kandi isagurire n’ahandi.

Aha niho yaherehe yibaza impamvu ibibazo bibera muri Ukraine bigira  ingaruka ku ifarini

Ati”ntibyumvikana ukuntu ibibazo bibera muri Ukraine bigira ingaruka ku ifarini Afurika icyenera kandi ifite ubutaka bwera, amazi ahagije n’abahanga mu by’ubuhinzi”.

Mubindi Perezida yagarutseho ni uko abatuye Afurika bagira uburyo bwo kuzihaza mu biribwa igihe hazaba habaye ikibazo gitunguranye.

Mugusoza Perezida yashimiye abitabiriye  Inama by’umwihariko Oluseguni Obasanjo ucyuye ikivi mu buyobozi bw’impuguke z’Afurika mu by’ubuhinzi ndetse na
Haile Mariam Desalegn kubera umuhati yagaragaje wo guteza imbere ubuhinzi bw’Afurika.

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM