Mu nama yahuje abahagarariye ibacuruzi na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’ibigo bya Leta birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, abacuruzi bagaragaje ibibazo bahura nabyo ndetse banasaba Leta kubikemura maze nabo basabwa kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibyo basabwa, aho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Porofeseri Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko ibibazo byabo bigiye kwigwaho bigakemurwa uko bikwiye.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022, aho abacuruzi b ari kumwe na MINICOM n’ibigo bya Leta bakorana bashashe inzobe bakagaragaza ibibazo bahura nabyo, abacuruzi basabye Leta gukuraho imbogamizi zose bahura nazo iyo bagannye ibigo byayo bakorana nabyo birimo RRA, maze basaba ko byakemurwa.
Aba bacuruzi bagaragarije Minisitiri Porofeseri Jean Chrysostome Ngabitsinze ko hari ibibazo bitandukanye birimo imisoro y’ibicuruzwa bimwe na bimwe itavugwaho rumwe ndetse n’ibindi bijyanye na za gasutamo aho usdanga bamwe mu bacuruzi ibicuruzwa byabo bihera cyangwa bigatinda muri za gasutamo, aha bakaba basabyo ko ibyo byose byakemurwa bagakora ubucuruzi neza.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, Birahagwa Janvier, yagaragaje ikibazo cy’amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) bacibwa nyuma bikazagaragara ko bacviwe amafaranga menshi ntibanyasubizwe mu mezi atatu nk’uko amategeko abiteganya.
Aba bacuruzi kandi bagaragaje ko bahuhra n’ikibazo cyo guhabwa iminsi mike cyane ibicuruzwa byabo bimara ku cyambu cya Mumbasa
Nyuma y’iyi nama w’Ubucuruzi n’Inganda, Porofeseri Jean Chrysostome Ngabitsinze, yijeje ko ibibazo aba bacuruzi bahura nabyo bigiye kwigwaho ndetse bakabikemura vuba.
Yagize ati: “ Birumvikana RRA ifite uburyo ikora, ariko natwe dufite ubushobozi ubwo batubwiye ikibazo tugiye kuganira na RRA kugira ngo turebe niba uko gutinda koko kube kwagabanuka.”
Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abacuruzi batandukanye barimo mu kiciro cyo hasi, abaciriritse ndetse n’abo mu cyiciro cyo hejuru basaga 200 bose baka batashye bijejwe ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa, gusa nabo bakaba basabwe ko bagomba kujya bubahiriza amategeko n’amabwiriza abagenga.
Kayitesi Carine