Amakuru

Rwamagana: Biyemeje kudatezuka ku guhangana na Covid-19 bashyigikira ikingira ry’abana

Nyuma y’uko abanyarwanda bose bafite imyaka guhera kuri 12 kuzamura bahawe inkingo ziha umibiri yabo ubudahangarwa bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, byongeye abenshi bakaba bakomeje no kubahiriza izindi ngamba zo guhangana n’iki cyorezo, abatuye mu Karere ka Rwamagana baremeza ko badateze gutezuka kuri gahunda zose bashyiriweho zo guhangana nacyo, ndetse ngo nibanaramuka banasabwe gukingiza abana babo bari hagati y’imyaka 5 na 11 bazabakingiza batazuyaje.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa cumi uyu mwaka, ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), bafite gahunda yo gukingira covid-19 abana bari hagati y’imyaka 5 na 11.

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bakibyumva bahise bavuga ko bazubahiriza iyi gahunda nta mananiza kuko bizaha imibiri y’abana babo ubudahangarwa.

Umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Karitutu , Umurenge wa Muhazi witwa Mukamutesi Olive yavuze ko yashimishijwe no kumva ko Leta yafashe icyemezo cyo gukingira abana bari munsi y’imyaka 11, ndetse ko nibishyirwa mu bikorwa azabyubahiriza.

Yagize ati: “Ababyeyi twiteguye gukingiza abana covid-19 ,kuko twabonye ko urukingo rwatudufashije cyane,rufite akamaro ,ubu kuba umwana wanjye nawe bazamukingira biranshimishije cyane kuko yajyaga ku ishuri nkumva Mfite impungenge ko yahandurira icyorezo cya covid-19. Ubuyobozi bw’igihugu cyacu turabushimira, kandi nzakingiza umwana wanjye kugirango ubuzima bwe mburengere .”

Nyiransabimana Christine, utuye mu murenge Munyiginya

Nyiransabimana Christine, utuye mu murenge Munyiginya , yabwiye Umwezi.rw ko abana be babiri yiteguye kubakingiza.

Yagize ati: “Mfite abana babiri umukuru afite imyaka icyenda, umuto afite imyaka irindwi, bose ndifuza ko bakingirwa covid-19 nkuko natwe ababyeyi twakingiwe kandi bigatuma twongera kwikorera ibikorwa byacu.

Icyorezo cya covid-19 cyadutwaye abantu cyaduteje ubukene kuburyo buri muturage yagezweho n’ingaruka zayo urukingo nirwo rwatumye ubuzima bugaruka ntawutabizi . Nta mpungege dufite zo kuko natwe twarikingije kandi nta kibazo twagize ku buzima bwacu  abana nabo nzabakingiza .”

Uwihanganye Francois wo mu murenge wa Munyiginya, nawe ahamya ko gahunda yo gukingiza abana nitangira nta n’umwe uzamutanga kugezayo abe.

Yagize ati: “Ahubwo n’ubu nibatubwire ngo ejo bazakingira urebe ko ejo abanjye ntazaba nabagejejeyo ndi uwambere. Abambere bujuje imyaka barabakingiye ubu nsigaranye batatu nabo nzabakingiza, kuko bakuru babo nabo nabakingije ntibagire icyo baba.”

Mutoni Jeanne,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu Karere ka Rwamagana,

Mutoni Jeanne,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu Karere ka Rwamagana,avuga ko ubuyobozi bwatangiye ubukangurambaga bwo kwitegura ibikorwa byo gukingira abana covid-19 .

Yagize ati: “Gahunda yo gukingira abana covid-19 mu Karere ka Rwamagana izagenda neza, abaturage bacu bumva akamaro ko kwikingiza. Urebye mu mibare abantu bakuru bitabiriye kwikingiza covid-19, rero kuba ababyeyi babyumva bizatuma abana bose bagomba gukingirwa bazahabwa inkingo.Twatangiriye ku gukangurira ababyeyi icyo gikorwa ndetse tuzanabikomeza.”

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF mu Rwanda, buvuga ko iyi gahunda yo gukingira abana icyorezo cya covid-19 kuva ku myaka 5 kugera ku myaka 11, ababyeyi bakwiye kuyigira iyabo kugirango intego yo gukingira covid-19 abana barenga 478 000 izabashe kugerwaho ku kigero cya 100%.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 3,3% by’abanduye covid-19 ari abana. Muri iyi mibare bigaragara ko abana bagomba gukingirwa ari 478.000 bazakingirirwa kuri site 3.880 nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM