Ni umuhango waranzwe n’ibiganiro bitandukanye bigendanye no kwishimira ibyagezweho muri yu mwaka w’amashuri 2021-2022 urangiye, Umwaka wasize hateguwe abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye by’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro atangirwa mu ishuri rikuru rya SJITC, abagera kuri 449 bakaba bayasoje neza hiyongereyeho 52 bo mu ishami rya ICT, bose bakaba 501 batsindiye kujya gufatanya na bagenzi babo basoje mu bihe bishize guhyira mu bikorwa ibyo bize.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abajosefiti, Frere Jean Marie Vianney Azibereho, avuga ko Umuryango wabo ushyize uburezi mu by’ibanze kuva washingwa. Ashimira uruhare n’umurava waranze abasoje amasomo, abarezi n’abayobozi b’ishuri muri rusange.
Agira ati “ ni iby’agaciro kenshi , kuba twibarutse abasore n’inkumi barenga 500 basoje amasomo yabo bakaba baratsinze ku cyiciro cyo hejuru. Turizera tudashifikanya ko ku isoko ry’umurimo, bagiye kutubera aba Ambasaderi beza bashyira mu bikorwa ibyo bize bigamije kubaka no guteza imbere igihugu cyabibarutse.”
Akomeza agira ati “SJITC ni ishuri rimaze kuba ubukombe kuko imyaka 52 yose riyimaze ritanga uburezi buhamye bw’abana b’abanyarwanda. Ishuri ryacu ryatangiye mu mwaka w’1970.
Rev.Frere Pie Sebakiga, avuga ko yishimiye cyane umubare w’abanyeshuri benshi basoje amasomo yabo, bakaba bagiye ku isoko ry’umurimo hanze, akizera ko bazatanga umusaruro utubutse ashingiye ku nyigisho n’ubumenyi bakuye muri SJITC, cyane ko bagaragaje umuhate ukomeye nk’abantu bize mu bihe bitari byoroshye bya Covid 19, yasubije ibikorwa bitandukanye inyuma birimo n’uburezi muri rusange.
Ku kibazo cy’aho abasoza amasomo muri SJITC berekeza nyuma y’aho, muri rusange avuga ko hari abakomeza amasomo muri Kaminuza zitanga A0 mu bumenyingiro, abandi bakabona akazi muri Leta no mubigo by’abikorera kubera ubuhanga bakunze kugaragaza, abandi nabo bagera kuri 40%, bakaba bajya kwikorera bashinga ibigo byigenga bakaba ngo bahatanira amasoko atandukanye, benshi muri bo bakaba bayatsindira ndetse bagasoza neza imirimo yabo, ku buryo ngo bamwe hari n’abaza no gushaka abanyeshuri basize aho bize, kugira ngo bage gufatanya akazi.
Uwase Fabiola ukomoka mu karere ka Kicukiro, asoje amasomo muri SJITC
Uwase Fabiola ukomoka mu karere ka Kicukiro, asoje amasomo muri SJITC ari uwa mbere muri bagenzi be 500.
Avuga ko n’ubwo yari asanzwe afite akazi kagendanye n’ibyo arangijemo, ngo kuba asoje amasomo ari uwa mbere nabyo bimuhaye imbaraga zo kujya kunoza akazi ke akabyaza umusaruro kandi ngo afite na gahunda yo gukomeza mu kiciro gikurikiyeho kugira ngo yiyungure ubumenyi kurushaho.
Agira ati “ ndashimira ikigo cyacu. Ni ikigo kigisha neza kandi gitanga ubumenyi bwose umunyeshuri aba yaje kuhashaka. ubumenyi mpakuye ngiye kububyaza umusaruro kandi ndizera ko na bagenzi banjye turangizanyije ari uko.”
Akomeza avuga Ati”, ashimira Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho amashuri makuru y’ubumenyi ngiro, kuko abafasha cyane kwihangira imirimo bazi neza icyo bakora bityo bakabasha kwiteza imbere, imiryango yabo n’igihugu muri rusange”.
Umuyobozi Mukuru w’Inama nkuru y’amashuri na za Kaminuza mu Rwanda HEC madame Rose Mukankomeje wari Umushyitsi Mukuru mu Izina rya Ministiri w’Uburezi, avuga ko Leta y’u Rwanda ishima cyane ibikorwa by’indashikirwa ishuri rikuru rya SJITC rikomeje kugaragaza byo gutanga uburezi bufite ireme kuva ryashingwa kugeza ubu.
Saint Joseph Integrated Technicial College “SJITC” ni ishuri ry’Umuryango w’Abafurere b’Abajosefiti mu Rwanda. ryashinzwe mu mwaka w’ 1970, abanyeshuri ni ab’icyiciro cya 6 kuva aho rihindukiye ishuri rikuru ry’ubumenyingiro mu 2010.
Kayitesi Carine