Afurika

Ikoranabuhanga rigomba kubonwa nk’icyerekezo cya bose:Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rigomba kubonwa nk’icyerekezo cya bose kandi rikabagirira akamaro, hatarebwe ku gitsina cyangwa igihugu, buri wese akaribonamo inyungu  “niba dushaka gukora impinduka zirambye”.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, y’iminsi itatu, yateguwe na Global System for Mobile Communications Association, GSMA.

Yakomeje avuga ko ku isi yose ikoranabuhanga ririmo guhindura ahazaza h’ubukungu, ariko bikagendana no kuba hakenewe amahoro n’umutekano.

Ati “Mu kwihutisha iterambere, ikoranabuhanga rigomba kugendana n’imiyoborere myiza”.

Perezida Kagame yavuze ko iyo urebye ku mugabane wose, usanga abayobozi b’ibihugu, ibigo, bavuga ibintu bimwe bikwiye ariko ikigomba gukurikiraho ari ugukora ibikwiye.

Ati “Ubutumwa butangwa bukwiye guherekezwa n’ibikorwa nyabyo abantu bakwiye kuba babona bikorwa. Abaturage ku mugabane wose bamaze kubona ko bidahagije kuba ufite ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, twabonye ko umwaka ushize wonyine hafi abantu miliyari babaga hafi y’umuyoboro mugari wa internet, ariko ntabwo tuyikoresha”.

Perezida Kagame yavuze ko hari bamwe batuye hafi y’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ariko ntibabikoreshe, bityo hakaba hakwiye guhuza kubakwa ibikorwaremezo no kubikoresha kugira ngo byungukire abaturage.

Ati “Ukora ishoramari mu bikorwaremezo, ugahugura abantu ukabaha ubumenyi ku ikoranabuhanga bukenewe kugira ngo babashe gukoresha ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ushoramo imari”.

Umuyobozi mukuru wa GSMA

Umuyobozi Mukuru wa GSMA, Mats Granryd, yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi y’ishoramari mu ikoranabuhanga, kandi bizanafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Umwaka ushize hari miliyoni zirenga 500 z’abanyafurika bari bafite telefoni ngendanwa, ni ukuvuga 46% by’abaturage bose ba Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu 2025 bazaba bageze kuri miliyoni zirenga 600.

Granryd yavuze ko ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu, kuko nko ku Isi yose gukoresha telefoni ngendanwa bigira uruhare rwa 5% y’umusaruro mbumbe w’isi yose, ni ukuvuga miliyari 500 z’amadolari ya Amerika.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni bigira uruhare rwa 8%, ni ukuvuga miliyari 140 z’amadolari ya Amerika yabarwaga mu 2021.

Ibi kandi binagendana no kuba gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni byarahanze imirimo irenga miliyoni 3.2.

Icyakora, haracyari ikibazo cy’uko kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi badafite internet, ni ukuvuga miliyari 3.6 z’abaturage.

Ni inama ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse mu bihugu bisaga 50. Izasozwa ku wa 27 Ukwakira 2022.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM