Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi w’igiti ku nshuro ya 47, Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yasabye abaturarwanda bose gusigasira umuco mwiza wakera waranze Abanyarwanda wo gutera ibiti haba mu ngo zabo aho babaga batuye ndetse no mu mirima yabo, ahamya koi bi byubahirijwe bafasha mu guhangana n’iyangizwa ry’ibidukikije.
Muri uyu muhango wo kwizihiza uyu munsi wigiti wahujwe no gutangira ku mugaragaro igihembwe cy’amashyamba muri uyu mwaka wa 2022, ndetse ikaba yari isabukuru ya 47 umunsi w’igiti umaze wizihizwa mu Rwanda, Minisitiri Dr. Mujawamariya, yagaragarije abari aho ko gutera igiti ari umuco waranze abanyarwanda kuva kera, ndetse anabasaba gusigasira uwo muco ndetse bakawuraga n’ababakomokaho.
Yagize ati: “Gutera igiti ni umuco waranze abanyarwanda kuva kera aho amateka atwereka ko umuryango wabaga ufite amoko y’ibiti ateye hafi y’urugo no mu masambu harimo ibito gakondo, ibiti mvamahanga ndetse n’ibiti byeraga imbuto ziribwa. Uwo muco rero ukwiriye gusigasirwa ndetse tukawuraga n’abadukomokaho.”
Minisitiri Dr. Mujawamariya yagaragaje ko hirya no hino mu gihugu hagaragara ikibazo cy’isuri itwara ubutaka buhingwaho imyaka itunga abantu, aho kugeza ubu iyo suri iba intandaro y’ibiza, kwangirika kw’ibikorwa remezo nk’imihanda no kwangirika k’umutungo kamere nk’amazi cyane cyane imigezi y’igihugu cy’u Rwanda.
Yavuze ko kandi gutera ibiti bizagira uruhare rukomeye mu kurwanya isuri.
Yagize ati: “Gutera ibiti bizagira uruhare rukomeye ku kurwanya isuri, by’umwihariko kuri uyu munsi abanyarwanda twese turasabwa ibi bikurikira : kwitabira gutera amashyamba ahagenwe n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka buhingwa, no gutera ibiti by’imbuto aho dutuye n’ahandi hose tubona ko ari ngombwa nko ku nkengero z’imihanda, inkengero z’imigezi ndetse n’ahandi.”
Minisitiri Dr. Mujawamariya yaboneyeho kubwira abajya bavuga ko badafite aho gutera ibiti mu rugo, ko buri wese azafaza igiti, udafite aho kugitera akajya kugitera ku muhanda umwegereye hafi, kuri za metero z’ubuhumekero bw’umuhanda buri wese akahatera igiti akanagikurikirana umunsi ku wundi.
Yanasabye abari aho ko bagomba kwitabira gutekesha ubundi buryo butari amakara mu rwego rwo kurinda amashyamba aho bishoboka, bitabira kubungabunga ubutaka twirinda gusarura ibiti biteze aribyo bita imishoro, umuntu wese yabona umuntu wategesheje ibiti by’imishoro inzu arimo kuyubaka akajya ahamagara inimero ya polisi, agatabarize u Rwanda ndetse n’ejo hazaza.
Muri uyu muhango umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yijeje ubufatanye n’abaturage cyane cyane ab’Akarere ka Gasabo, avuga ko ibiti byatewe bizitabwaho uko bikwiye.
Yagize ati: “Hano mu mujyi dufite gahunda zitandukanye zo kubungabunga ibidukikije harimo gutera ibiti, gufata amazi y’imvura, kubungabunga ibishanga,…tubijeje ko ibi biti twateye tugiye kubibungabunga! Tuzabikurikirana haba mu mikurire yabyo ndetse dukomeze n’iyi gahunda mu ngo zacu ndetse n’ahandi hose mu bice bigize Umujyi wa Kigali.”
Igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’igiti ku rwego rw’igihugu, uyu munsi cyabereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu mujyi wa Kigali, insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti: “Tera igiti, Urengere ejo hazaza”.
Abagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru barengera ibidukikije ( Rwanda Environment Journalists, (REJ) nabo bifatanyije n’imbaga y’abanyarwanda bari bakoraniye mu cyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro maze bifatanya gutera ibiti, aho umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe, Daddy Sadiki Rubangura, yavuze ko we na bagenzi be bazaharanira kurengera ibidukikije kuko kumva ijambo ibidukikije ari ubuzima.
Ibikorwa byose byo kuri uyu umunsi wo gutera ibiti mu Rwanda byateguwe na Minisiteri y’ibidukikije n’ikigo gishinzwe imicungire y’u Rwanda hamwe n’ibindi bigo bishinzwe kubungabunga ibidukikije birimo n’ikigo cy’amashyamba mu Rwanda na IUCN.
Kuri uyu wa gatandatu wonyine hakaba hatewe ibiti bigera ku bihumbi icumi.
Usibye ibiti byatewe kuri uyu munsi, biteganyijwe ko igikorwa kizakomeza cyane cyane ko hanatangijwe k’umugaragaro igihembwe cy’amashyamba ingemwe zose hamwe zizaterwa zikaba zingana na 26,227.930, zigizwe n’ingemwe z’amashyamba 7,609.374, ibiti by’imbuto 1.601.931 n’ibiti by’imigano 1,014.400. Mu Mujyi wa Kigali, hegitari 20 z’amashyamba zizasanwa mu gihe ingemwe z’ibiti kavukire 44,660 n’ibiti by’imbuto 191.714.
Abagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru barengera ibidukikije ( Rwanda Environment Journalists, (REJ)