Ishyirahamwe ry’Imiryango irwanya Indwara Zitandura iratangaza ko muri Africa y’Uburasirazuba tuvuga ko muri buri gihugu byibura 40% by’abantu batuye muri aka karere bapfa baba bazize indrwara zitandura.
Ibi ni ibyatangajwe na Professor Joseph Mucumbitsi, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara Zitandura mu Rwanda, akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara Zitandura muri Afrika y’Uburasirazuba, ubwo hatangizwaga Inama yo mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba y’Imiryango igamije kuranya indwara zitandura kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022.
Professor Joseph Mucumbitsi yavuze ko iyi nama igamije guhuriza hamwe ibitekerezo kugira ngo harebwe uko abaturage bo muri Afrika y’Uburasirazuba babaho badafite ikibazo cy’indwara zitandura.
Yagize ati: “Ni ukugirango tuzenguruke ibibazo byose bishobora gutuma indwara zitandura ziyongera, tuvugane kuri gahunda zose zishobora gutuma zigabanuka cyane cyane mu bihugu byacu by’Afrika kuko imfu nyinshi ziterwa n’indwara zitandura zibera mu bihugu byacu bikiri mu nzira y’amajyambere, muri Africa y’Uburasirazuba tuvuga ko muri buri gihugu byibura 40% by’abantu bapfa baba bazize indrwara zitandura.”
Professor Joseph Mucumbitsi akomeza avuga ko mujri Afrika abaturage bicwa n’indwara zitandura kuko ubushobozi bwo kuzivura ari buke, ndetse akavuga ko kugira ngo ibi bikemuke ari ukuzirinda n’uzirwaye agakurikiranwa hakiri kare mbere y’uko aremba.
Yagize ati: “Bazizira kubera ko tudafite ubushobozi buhagije bwo kuzivura. Ningombwa rero ko dushyira ingufu zose mu kuzirinda, gukangurira abantu kuzirinda, kuzibona hakiri kare, iyo uzibonye hakiri kare nibwo ushobora kuzirwanya neza ugashobora kuba wakira cyangwa ukabana nazo. Muri rusange rero iyi nama yitezweho gahunda zo muri aka karere ko duhuza ibitekerezo kugira ngo turwanye izi ndwara zitandura, abazifite bashobora kugira ubuvuzi”
Avuga ko kuba imiti itagera ku bafite izo ndwara zitandura cyangwa ntibagerereho igihe, ari ibintu byinshi bigomba kuba byizweho, uretse mu gukora iyo miti ngo hari ibitekerezo byo kuba bakubaka inganda zikora iyo miti, cyane ko no mu Rwanda kiri mu bibazo leta yahagurukiye. Ikindi ngo hari no kugira ngo iyo miti yinjire mu gihugu batagoye cyane abayizana ariko nanone bakora ku buryo iza idafite inenge.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko mu Rwanda hashyizweho gahunda zo gukurikirana no gutanga inama ku bijyanye n’indwara zitandura uhereye ku rwego rw’umujyanama w’ubuzima kugeza ku bitaro bikuru, ku buryo umuntu urwaye izi ndwara akurikiranwa uko bikwiye.
Yagize ati: “Izi serivise nk’uko nabisobanuye zitangwa bihereye ku bajyanama b’ubuzima, mu bigo nderabuzima kugeza no mu bitaro n’ahandi hose. Twagiye twubaka ubushobozi dushingiye ku bumenyi bafite kugira ngo umuturage aho ari ashobore kuba yabona ubujyanama, uwamugira inama akamufasha kuba yamenya ibimenyetso by’izi ndrwara ndetse akaba yamafasha kuba yajya kwa muganga igihe yaba afite izo ndwara. Ku mavuriro naho ubu hari abakozi babihuguriwe bakora akazi ka buri munsi ko kuba bakwakira ababagana bafite izo ndwara zitandura bakabitaho umunsi ku munsi.”
Avuga ko mu rwego rwo korohereza abarwaye indwara zitandura mu kubona imiti hari ibirigukorwa ku buryo mu minsi iri imbere bizaba byoroshye kubona iyo miti ndetse ibe yajya intangwa hakoreshejwe ubwishingizi bwa mitiweli.
Cristina Persons Perez, Umuyobozi Iterambere mu Ihuriro ry’Imiryango Ishinzwe kurwanya Indwara Zitandura ku Isi, Iyi nama ari ingirakamaro kuko ari uburyo bwiza kuri guverinoma bwo gufata iyihuse kugira ngo indwara zitandura zicike burundu.
Yagize ati: “Impamvu iyi nama ari ingirakamaro ni uko indwara zitandura ari indwara nka kanseri, diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije, za rubagimpande n’izindi nyinshi za karande, izi ndwara zitera ikibazo gikomeye cyane muri sosete. Izi ndwara ziri mu biteza imfu nyinshi ku isi aho 74% by’abapfa ku isi yose baba bishwe n’izi ndwara zitandura.”
“ Ziri gusaba ubushobozi bw’amafaranga buri hejuru aho biri gutuma benshi bakena bikabije, aho ikigereranyo kitwereka ko nibura buri mwaka miliyoni ijana z’abatuye isi bahura n’ubukene bitewe n’ibibazo by’izi ndwara. Kandi turabizi icyo bisaba kugira ngo tubashe guhangana n’iki kibazo gikomeye. Ubu rero ni uburyo bwiza kuri za guverinoma guhita bafata iyambere mu guhangana no gukumira izi ndwara, mu rwego rwo gutabara ejo hazaza.”
Ku isi hose abarenga 70% bahura n’ingaruka ziterwa n’ibibazo by’indwara zitandura, naho muri Afrika y’uburasirazuba 40% by’imfu z’abaturage batuye muri aka karere ziterwa n’indwara zitandura.
By Carine Kayitesi