Afurika

Uwahoze mu buyobozi bwa M23 yashinze umutwe ugamije kuyirwanya

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havutse umutwe witwaje intwaro witwa “Résistants Patriotes Congolais/Force de frappe [Pareco/FF] washinzwe n’umwe mu bahoze ari abarwanyi ba M23 wirukanywe. Intego ze, ni ukurwanya abo yahoze akorana nabo.

Uyu mutwe washinzwe ku wa 23 Ugushyingo, uyobowe n’umugabo witwa Sendugu Museveni. Sendugu yari ashinzwe ibibazo bya politiki mu mutwe wa M23, ahagarikwa kuri iyo mirimo mu Ugushyingo 2013.

Ibaruwa imuhagarika yanditswe n’umukuru w’uwo mutwe mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, ivuga ko yazize ibibazo bikomeye byo kwitwara nabi.

Mu mahame ya Pareco / FF harimo kurwanya imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri RDC, aho ku isonga yashyizemo M23 na ADF-MTN. Sendugu kandi yasobanuye ko ashaka gukora ibishoboka byose akarengera ubusugire bwa RDC.

Uyu mugabo ubarizwa i Masisi, aherutse gutangaza ko M23 yagize uruhare mu bikorwa byo gufata abagore ku ngufu, kwica ndetse no gusahura ubutaka bwa RDC.

Itangazo rivuga ku ishingwa ry’uyu mutwe ryishingikirije ingingo ya 63 y’Itegeko Nshinga rya RDC, ivuga ko buri muturage afite uburenganzira bwo kurengera ubusugire bw’igihugu cye mu gihe gitewe n’abantu baturutse hanze yacyo.

Sendugu yasabye indi mitwe yitwaje intwaro kwihuriza hamwe kugira ngo barwanye umwanzi w’amahoro, aho yavuze ko ari imitwe yose yitwaje intwaro ishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM