Amakuru

RBC yagaragaje ko abafite ubumuga bari mu bibasirwa na Malaria ku buryo bukabije

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’umuryango nyarwanda urwanya Malaria (ASOFERWA), bwerekana ko Malaria ikomeje kwibasira abantu bari mu byiciro byihariye. Ibi byiciro birimo abafite ubumuga ndetse n’abandi bakora akazi mu masaha y’ijora barimo abarara izamu n’abamotari bitewe n’uko muri iki gihe ari bwo imibi itera Malaria ishobora kubaruma.

Apollinaire Nshimiyimana; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFIRWA, yagize ati: “ Hari ibyiciro 7 byihariye bigoye kubigeraho harimo abakora uburaya…ibyo biciro icyo bihuriyeho muri rusange ni uko bikora mu masaha y’ijoro hariho imibi ikwirakwiza malaria iruma abantu ndetse ikaba yatuma barware malaria.”Automatic word wrap
Abaturage bavuga ko Malaria yibasira abantu rimwe na rimwe bitewe no kubura uburyo bwo kuyirinda.

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona yagize ati: “Umuntu ashobora kwibagirwa ntamenye ko idirishya ridakinze nuko akarara adakinze. Umuntu ashobora no kugura inzitiramibu noneho ntabashe kumanura inguni zose.”

Abamotari ni bamwe mu bakora amasaha y’ijoro. Umwe muribo yavuze ko asanga hakwiye gushyirwaho amavuta yo kwisiga ku muntu ukora ijoro, agasimbura inziramubu ikoreshwa n’ijoro mu gihe cyo kuryama.

Ati: “Hari umuti bisiga ku mubiri ukaba wamurinda ko wamuruma[umubu]. Turifuza ko rero uwo muti washyirwa kuri za parking nyinshi zishoboka, mbese badufashe.”

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyemeza ko hari ahari icyuho mu kurwanya Malaria no kuyirandura ariko gifite gahunda yo guhangana n’iyi malaria.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi; umuyobozi wa Porogaramu yo kurwanya Malaria muri RBC, yagize ati: “Mu bushakashatsi twakoze muri 2019/2020 nibwo twasanze hari ibyuho bishobora kuba byari bihari ariko tutazi neza umubare wabo bantu ndetse naho baherereye! Abo biba byoroshye kugeraho ni nko ku mahoteli, ku mashuli, abafite ibyago byo kurumwa n’imibu ariko kubageraho biba byoroshye kuko haba hazwi. Abakozi bo kwa muganga bafite ibyago byo kurumwa n’imibu ariko nabo bari ahantu hazwi tubasha kubageraho, ariko nk’abarobyi, abakora akazi k’ubuzamu…hari abo usanga byoroshye kubageraho, abo rero nabo twagize uburyo bwihariye bwo kureba uko twababona. “

Imibare itangwa na RBC igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugeza umwaka ushize wa 2021, abantu barwaye Malaria basaga abantu miliyoni 4 800 000, mugihe abayirwaye umwaka ushize wonyine barenga miliyoni, naho muri uyu mwaka kandi yishe abantu 71.

Icyakora iki kigo kivuga ko imibare y’abahitanwa ndetse n’abarwara Malaria yagiye igabanuka ugeranije no myaka itanu ishize.

KAYITESI Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM