Amakuru

AS Kigali ihaye isomo Kiyovu Sports biyifasha kurara ku mwanya wambere

Mu mukino w’Umunsi wa 12 waberaga i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cyambere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa na Gasogi United 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 yari yakiriye AS Kigali yaherukaga gutsinda Marines 1-0.

Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare maze iza no kukibona ku munota 6 gitsinzwe na Ssekisambu Erissa.

Ku munota wa 10, Ndayishimiye Thierry yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien.

AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice ayitsindira igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert.

Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko zaje kubaha igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix.

Ku munota wa 64, Iradukunda Jean Bertrand yinjiye mu kibuga asimbura Ryad Nordien ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Ntacyo byabafishije kuko ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye umupira mwiza Tchabalala maze atsindira AS Kigali igitego cya 3.

Tchabalala yaje gushyiramo igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84.

Kiyovu Sports yasatiriye iminota yari isigaye ishaka kwishyura ndetse ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro umukino urangira 4-2.

AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 23, Rayon Sports ya kabiri ifite 22 ikaba izakina na Bugesera ejo, Kiyovu Sports ni iya 3 n’amanota 21 ni mu gihe APR FC ifite 20 inganya na Police FC.

Gahunda y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022

Gasogi United 0-0 APR FCAutomatic word wrap
Marines FC 0-6 Mukura VS

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022

AS Kigali 3-2 Kiyovu SportsAutomatic word wrap
Sunrise FC 2-0 Espoir FCAutomatic word wrap
Rutsiro FC 0-2 Police FC

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022

Musanze FC vs Rwamagana CityAutomatic word wrap
Rayon Sports vs Bugesera FC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM