urwego rwo kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda rurushaho kuzamuka ,uko iterambere rigenda ryiyongera
Mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye ya gaciro mu Rwanda ryaranze ni murika bikorwa mu by’ubucukuzi bw’amabuye ya gaciro.Uruganda @LTM industrial development Limited rwamutse ibikorwa bitandukanye Rukora mu mabuye rucukura mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umubyeyi Pascaline Ushinzwe ibikorwa by’uruganda@LTM
Umubyeyi Pascaline n’umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uruganda muri @LTM industrial development Ltd
Umubyeyi Pascaline n’umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uruganda muri @LTM industrial development Ltd
avugako bacukura ndetse bakanongerera agaciro amabuye yo mu bwoko bwa mabengeza (Amethyste)
Yagize ati” ducukura ndetse tukongerera agaciro amabuye yagaciro yo mu bwoko bwa mabengeza tunatunganya amakaro yo kubakisha .ubu rero turi kumurika bimwe mu bikoresho dukora mu mabuye ducukura ,aribyo imitako yo mu nzu ,amaherena atandukanye,impeta n’ibindi byinshi dukora .
Pascaline akomeza avuga ko @LTM mu ntego zayo harimo gukundisha abanyarwanda ibyiwacu ndetse no guhesha agaciro ubucukuzi bw’amabuye mu Rwanda ndetse no gutanga imirimo ku banyarwanda
Abahagarariye @LTM Industrial Development Limited itunganya aya mabuye basobanura ko ibikorwa byose byibanda ku byo isoko ryifuza ,banavuga ko bavurisha ibikoresho byabo mu Rwanda ndetse no mu mahanga
Amabuye yakirwa n’uru ruganda avanwa mu turere tw’intara y’Iburengerazuba n’iy’amajyepfo, ubushakashatsi kuri aya mabuye burakomeje n’ahandi.
Imitako itandukanye yo Munzu
Usibye ibikoresho byifashishwa mu mitako n’imirimbo bitunganywa n’uruganda @LTM industrial Development Limited, bafite gahunda yo gukomeza kongera agaciro aya mabuye adasanzwe aboneka mu Rwanda; kohereza hanze ibikoresho birangiye neza ikaba ari inyungu kuko bituma ikiguzi ku isoko kizamuka kurusha kohereza ibizongera gutunganywa.
iki Cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye yagaciro cyashyizweho kugira ngo abari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahurire hamwe baganire ku buryo aka kazi karushaho gukorwa neza kakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Icyemezo cy’ishimwe cyahawe @LTM industrial development limited
Bijoux zubwoko bwose zikorwa na @LTM
Abayobozi b’uruganda @LTM
Amabuye ya mabengeza (Amethyste) akorwamo imitako itandukanye
Theoneste Ahimana