Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’ibihugu yiswe Cop27 mu Misiri, yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, harimo ishyirwaho ry’ikigega cyo kuriha ibyangiritse, uRwanda rukaba rwiteze kungukira muri iyi gahunda.
Inama y’abafatanyabikorwa batandukanye muri Afurika bakora ubuvugizi ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere irimo kubera i Kigali, irimo gusuzuma uko imwe mu myanzuro yafatiwe muri COP27, yazashyirwa mu bikorwa kugira ngo haboneke ibisubizo bituma ibihugu hari aho bigera mu guhangana n’izi ngaruka.
Ni inama yateguwe n’ihuriro ny’Afurika riharanira ubutabera ku mihindagurikire y’ibihe (PACJA), yatangiye kuwa 14 Ukuboza ikazarangira kuwa 16 Ukuboza 2022.
HAKIZIMANA Herman, Umuyobozi wa gahunda yo gukurikirana imishinga ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu kigo cy’igihugu cy’imicungire y’ibidukikije (REMA), yavuze ko muri bimwe uRwanda rwungukiye muri iyi nama ya COP27, harimo imyanzuro iganisha ku kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Bimwe mu byo twungukiye muri iriya nama n’uko hazajyaho ingengo y’imari yo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ikindi n’uko hazajyaho ikigega cyo gufasha kuriha ibyangijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe aribyo byiswe “loss and damage”.
Yavuze kandi ko uRwanda nk’igihugu rwahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho bazatangira gukora ku mishinga itandukanye y’ishoramari mu kuzahura ibidukikije irimo uwitwa “IREME INVESTMENT” umaze gushorwamo agera kuri Miliyoni 104 z’amadolari y’Abanyamerika.
Mwangi Charles, Umuyobozi wa gahunda y’ubushakashatsi muri PACJA, yagarutse ku kamaro k’ikigega cyo gufasha kuriha ibyangiritse, avuga ko ari ingirakamaro kuko ibihugu byinshi by’Afurika byangirijwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Iki kigega ni ingirakamaro cyane, ibihugu byinshi n’imiryango y’Afurika byagizweho ingaruka nyinshi, ibyabo birangirika, kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ibitekerezo twatanze kuri iyi ngingo byose byaremejwe mu nama ya COP27, tukaba twishimira ko byibura icyo kigega cyemejwe, n’ubwo ari nk’agatonyanga mu Nyanja, ariko iyi ni intangiriro,”
Mwangi kandi yavuze ko nyuma y’ishyirwaho ry’ikigega, hazakurikiraho kurebera hamwe uburyo cyashyirwamo amafaranga, ibihugu byangirijwe ibikorwa bigatangira kugobokwa.
Dogiteri Melanie Ekiponda, Umujyanama ku buringanire n’ibidukikije w’ihuriro ry’abagore muri PACJA, avuga ko hifuzwa ko inkunga izahabwa ibihugu by’Afurika byangirijwe imitungo binyuze muri iki kigega, itazaba inguzanyo yishyurwa, ahubwo ikaba imfashanyo itagize ikindi ishingiraho.
Yagize ati: “Iyi nkunga iramutse yiswe inguzanyo izishyurwa, byaba ari ugukandamiza uburenganzira no kwishyira ukizana kw’abanyafurika cyane cyane abagore, umugore ni we akenshi uvunika mu kwita ku byangijwe n’imihindagurikire y’ibihe, haba mu gusana no kurwaza abahuye n’ibyorezo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe nka Malaria, n’ibindi,”
Vuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w’ihuriro nyarwanda riteza imbere gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (RCCDN), avuga ko guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe atari igikorwa cy’umuntu cyangwa urwego rumwe, ahubwo bisaba imbaraga n’ubushake bikomatanyije.
“Twebwe nka sosiyete sivile y’uRwanda ndetse y’Afurika, ntabwo ijwi ryacu ryonyine rihagije, ni yo mpamvu dukorera muri sosiyete sivile ngari yo ku mugabane w’Afurika, iki kibazo rero cy’imihindagurikire y’ibihe, ntabwo kireba Leta gusa, ahubwo kirasaba imbaraga za buri munyarwanda wese, buri munyafurika, iki ni ikibazo cy’Isi,”
Kayitesi Carine
Umwezi.rw