Afurika

Uruhare rwa Sosiyete Sivile n’Ibigo by’abikorera ni ingenzi mu ishoramari mu by’ingufu zisubira-PACJA

Abahanga bavuga ko Afurika ikeneye amadolari arenga miliyari 11 z’amadorari kugira ngo ishore mu ngufu zisubira hagamijwe iterambere ry’Afurika no kongera umubare w’abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi atangiza ibidukikije.

Inama y’abafatanyabikorwa iteraniye i Kigali, mu Rwanda kuva kuwa kabiri, tariki ya 13 Ukuboza 2022, yateguwe na Pan African Alliance Justice Alliance (PACJA), ihuriro ry’imiryango irenga 1000 yaturutse mu bihugu 51 bya Afurika yagarutse ku gukemura ibibazo byugarije Isi, harimo no kongera ingufu zisubira.

Iyi nama ihuza imiryango itandukanye y’imiryango itegamiye kuri leta nyafurika n’ibindi bigo birimo Banki nyafurika itsura amajyambere(AfDB), Ikigo cy’umutungo w’isi (WRI) kigiye gushora imari mu ngufu zisubira mu Rwanda ndetse na (PACJA).

Vuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w’ihuriro nyarwanda riteza imbere gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (RCCDN), yavuze ko iyi nama ikurikira inama ya Cop-27 ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere yaganiriye ku bijyanye n’ingufu ku zindi ngingo zose zaganiriweho  muri SHARM EL-SHEIKH, mu Misiri, mu Gushyingo 2022.

Yavuze ko icy’ingenzi ari ukugira Afurika ifite amashanyarazi ahagije kandi ahendutse haba mu ngo ndetse no mu nganda.

Vuningoma yagize ati: “Turashaka kandi kuzamura ijwi ryacu kugira ngo ibihugu bikize bifate ingamba mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, bityo byuzuze intego imwe yo kugabanya ubushyuhe bw’isi.”

Vuningoma yasabye abikorera gushora imari mu kongera ingufu mu kurengera ibidukikije, hitabwa mu  kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “Nka sosiyete sivili, uruhare rwacu ni ukugaragaza inyungu mu gushora imari mu kongera ingufu no gukora ubuvugizi kuri guverinoma, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere (abaterankunga) kugira ngo buri wese amenye aho agomba gushora imbaraga”.

Elyse Umugwaneza, Umuyobozi wa (WISE) isosiyete yigenga ikora amashanyarazi yisubira ya Biogaz mu myanda ibora avuga ko iyi nama ibafasha guhuza n’abandi bashoramari no gusangira ubumenyi n’uburambe mu guteza imbere urwego rw’ingufu zisubira.

Umugwaneza akomeza avuga ko hari icyizere ko udushya tw’abashoramari mu rwego rw’ingufu dushobora kugira uruhare mu kongera amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Dr. Olufunso Somorin, Umuyobozi mukuru ushinzwe imihindagurikire y’ikirere n’iterambere ryibidukikije muri Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB) yavuze ko ingufu z’amashanyarazi ziri hasi cyane muri Afurika ugereranije n’ibindi bihugu, aho gusa 30 ku ijana by’Abanyafurika bafite amashanyarazi.

Yagize ati: “Turashaka uburyo bushya bwo gushora imari binyuze mu gukoresha inguzanyo zoroheje, n’inkunga, tunasaba uruhare rw’abikorera mu ishoramari ry’ingufu zisubira”.

Eugene Nforngwa, Impuguke mu bijyanye n’ingufu muri PACJA yavuze ko urwego rw’ingufu muri Afurika ruzahinduka cyane mu miterere mu myaka icumi iri imbere, avuga ko gushyigikira iyi mpinduka ku muvuduko usabwa, ari kimwe mu biraje ishinga Afurika n’Isi bidasubirwaho.

Kayitesi Carine

Umwezi.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM