Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16/12/2022 mu Karere ka Rwamagana hasojwe ibikorwa bya Police Month , gahunda yitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara
Y’iburasirazuba Dr NYIRAHABIMANA Jeanne ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana MBONYUMUVUNYI Radjab,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Madame NYIRABIHOGO Jeanne d’Arc ndetse n’Abagize inama y’Umutekano itaguye.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gishari, mu Kagari ka Ruhimbi, mu Mudugudu wa Umunini aho bashyikirije Inzu bubakiye utishoboye witwa GWIZIMPUNDU Esther, bakanashyiramo ibikoresho bigizwe n’Ibitanda 3 bifite Matera n’Amashuka byo kuryamamo,Intebe za Sallon ,Igikoni ,ubwiherero, ubwogero ndetse n’Ikigega cy’Amazi biherekejwe n’ibyo kurya.
Mu ijambo ry’Umuyobozi wa Police mu Karere SP Leo NIYOMWUNGERI yashimiye Abayobozi n’Abaturage kuba baje kwifatanya mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwa Police Month ,avuga ko bahujwe n’igikorwa cyakorewe utishoboye aho yubakiwe Inzu ,avuga ko Police Month ari igihe cy’ukwezi cyahariwe ibikorwa bya Police bishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Inzego zibanze ,Police n’Abaturage kandi ibyo bikorwa biba bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ,akomeza avuga ko cyakorwaga mu Gihugu hose, byumwihariko avugako hubakiwe undi muturage wo mu Murenge wa Gahengeri ,hubakwa ECD ndetse n’Imirasire 278 yahawe abaturage bo mu Murenge wa Mwurire n’indi 10 izahabwa abaturage ba Fumbwe maze asoza ashimira ubufatanye bw’Akarere kabagaragarije aho babahaye Amaboko n’ibitekerezo anasobanurira abitabiriye n’ibindi bikorwa by’Isuku n’Umutekano ahazatangwa ibihembo bitandukanye avuga ko impamvu yibyo bikorwa ari ukugaragariza abaturage ko babahoza ku mutima kandi ntacyo bashobora kugeraho nta bufatanye kandi ikifuzwa ari ukugira Umuturage utekanye kandi abigizemo uruhare.
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere yashimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara waje kwifatanya n’Akarere mu gusoza ukwezi kw’ibikorwa bya Police ndetse n’Abaturage, akomeza ashimira urwego rwa Police ku bikorwa bitandukanye bafatanya n’Akarere ko Atari umutekano gusa ahubwo bagira n’uruhare mu gufatanya n’Akarere gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere yashimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara waje kwifatanya n’Akarere mu gusoza ukwezi kw’ibikorwa bya Police ndetse n’Abaturage, akomeza ashimira urwego rwa Police ku bikorwa bitandukanye bafatanya n’Akarere ko Atari umutekano gusa ahubwo bagira n’uruhare mu gufatanya n’Akarere gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.
Yavuzeko bubatse n’Ibiro by’Umudugudu wa Rwamugurusu mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya, bubakiri utishoboye mu Murenge wa Fumbwe na Rubona bikaba byarakorwaga buri mwaka.
Uyu mwaka bakaba barubatse Inzu 2 na ECD, ndetse kandi bishyuriye n’Imiryango itishoboye Ubwisungane mu kwivuza, asaba abaturage kwirinda ibyaha kugirango bajye bahura na Police mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu.
Mu ijambo ry’Umunyamabanga w’Intara yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere, Police kubikorwa byiza bya Police ikorera abaturage baturindira umutekano muri gahunda y’Umuturage ku isonga ,akomeza avuga uburyo Police iba ishyashyanira umuturage aho yasabye abaturage kwirinda amakosa n’ibyaha kugirango bajye bahura na Police mu bikorwa by’iterambere babubakira Inzu ,Amashuli n’Amavuriro ,avuga ko iyo Polisi n’Ingabo bagiye gukora igikorwa cyiza ari kiza kandi kitajegajega, avuga ko buri mwaka baba bategereje ibikorwa byiza Police ikorera abaturage ndetse n’ubukangurambaga butandukanye bwa Gerayo Amahoro basaba buri wese gukoresha neza umuhanda.
Mu ijambo rya Gwizimpundu Esther yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu buhagarariwe na Perezida wa Repubulika, ashimira Police y’Igihugu ko ntacyo itakoze kuko bamwubakiye inzu nziza ubundi ataragiraga aho aryama, ashimira n’inzego z’ibanze n’Abaturageamufashaga mu mibereho ye.
Carine Kayitesi