AMAKURU MUTURERE

Rulindo :Abatuye umurenge wa Rusiga barishimira ibyo bamaze kugeraho kubufatanye n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusiga buvugako buri muturage wese agomba korora itungo rimufasha kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi cyane ko abaturage buyu murenge batunzwe nubuhinzi n’ubworozi

Ndagijimana Froduard umunyamabanganshingwabikorwa wa Rusiga

ubwo ikinyamakuri umwezi.rw cyasuraga umurenge wa Rusiga uherereye mu karere ka Rulindo umuyozi  Ndagijimana froduard yavuze ko biteguye kweza cyane kuko bahinze neza bakoresheje ifumbire yimborera Kandi bagahingira kugihe.

yagize ati”twiteguye umusaruro mwiza kuko abaturage bacu twabakanguriye guhingira ku gihe Kandi bakoresheje ifumbi yimborera ndetse ni nyongera musaruro ,bagahinga imbuto yindobanure ,twabigishije kuhinga neza ku matarasi yindinganire barinda ubutaka gutwarwa nisuri  ibishanga byacu birimo ibigori byiza ndetse nabahinze imboga zimeze neza turizera neza ko tuzabona umusaruro uhagije.
Ndagijimana akomeza avuga ko ibi byose babifashamo na gahunda nziza yagirinka munyarwanda yatangijwe na nyakubahwa perezida wa repuburika y’Urwanda Paul Kagame .
kurubu abaturage ba Rusiga bahana Inka ndetse Nandi matungo abafasha mubikorwa byabo byaburi munsi ,bakaba biteguye koraza Indi miryango 14

Ibigori byiza bihinze mu gishanga cya cyonyonyo

Mukamusoni ,umuhinzi uhinga ibigori mugishanga cya cyonyonyo mu kagali ka Gako Kiri hagati yi murenge Mbogo Ngoma n’uwarusiga avuga ko biteguye umusaruro mwiza w’ibigori kuko ubuyobozi bwabegereye bukabafasha kubona ifumbire y’inyongera musaruro ndetse ni mbuto nziza yindobanure.

Abaturage bu murenge wa Rusiga bitabira gahunda za leta nkaho bahagaze neza mu bwisungane mu kwivuza aho bamaze kugera kuri 90% ejo heza nabwo ubwizigame bwarazamutse ndetse no kwinjiza abanyamuryango bashya bigeze kurugero kwiza,
mubindi bikorwa umurenge wa Rusiga ifite ibigo by’amashuri afasha abana kwiga neza ,hari ishuri ry’ikitegererezo Inyange girls school ,hari Kandi G.S nkanga yaje kubera igisubizo abana bo kagali ka nkanga aho bakoraga urugendo runini barya kwiga ,hari ibigonderabuzima ,abatuye Rusiga ntibarembera mu rugo ,bafite amazi meza ndetse na mashanyarazi yaba ayumuyoboro mugari cyangwa akoresha imbaraga zisubiramo nki mirasire y’izuba nizindi.

mu mibereho myiza abaturage ba Rusiga bitabira gahunda yakarima kigikoni ndetse no kurya ijyo yuzuye Nta kibazo cirwingira kiharangwa,
hari Kandi umugoroba wa babyeyi aho bahurira hamwe bakaganira ku bibazo biri mu miryango bakanabishakira ibisubizo kurubu Nta makimbirane akabije arangwa mu batuye umurenge wa Rusiga
mu bucyerarugendo
umurenge wa Rusiga ifite ahantu heza ho gusura ndetse no kuruhukira hari Rusiga highland resort,hotel nziza yo kuruhukira mo ndetse Kirenga culture aha habumbatiye amateka menshi yaranze umwami w’urwanda Ruganzu 2 ndoli.

Ikirenga culture center

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM