Umuryango Internet Society (ISOC) Ishami ry’uRwanda, nyuma yo kubona ko murandasi ari kimwe mu bintu by’ibanze nkenerwa kugira ngo iterambere ryihute, yiyemeje kongera umubare w’abayikoresha mu Rwanda hanabungwabungwa umutekano w’abo ishobora kugiraho ingaruka cyane cyane abana, mu gihe itakoreshejwe neza.
Kigali, ku ya 23 Ukuboza 2022, Umuryango Internet Society (ISOC) Ishami ry’uRwanda watangije gahunda eshatu zo gushyigikira no guteza imbere iterambere rya Murandasi nk’igikorwa remezo kiyoboye iterambere rya benshi ku Isi
Gahunda eshatu zatangijwe ku mugaragaro zirimo gahunda yiswe Internet for Education Program igamije kongerera ubushobozi abarimu mu gukoresha mudasobwa na interineti mu bikorwa byo kwigisha no kwiga, Safer Internet Program igamije guteza imbere gukoresha neza ikoranabuhanga rya Murandasi, cyane cyane mu bana ndetse n’urubyiruko. Naho gahunda ya gatatu yitwa Connecting the Unconnected Program igamije gusakaza Murandasi mu muryango nyarwanda hatangwa ibikoresho by’ibanze byagenewe gushyiraho imiyoboro ya interineti (Murandasi).
Izi gahunda uko ari eshatu zamurikiwe mu nama y’abafatanyabikorwa ba ISOC Rwanda, ifite intego zo guhuza imbaraga mu guteza imbere interineti kuri buri wese.
Emmanuel Mfitumukiza, Umuyobozi wa ISOC mu Rwanda yagize ati: “Izi gahunda zigamije ahanini kwigisha abantu gukoresha Ikoranabuhanga, kurikoresha mu kubaka iterambere aho kuyigira igikoresho cyangiza. Ni na yo mpamvu yatumye dushyiraho gahunda yo kwigisha mu bikorwa byacu, kandi twifuza ko buri muturage yamenya icyo interineti ari cyo, icyo igamije, icyo igomba gukoreshwa n’icyo itagomba gukoreshwa,”
Yongeyeho ati “Turashaka ko ibikorwa remezo bya Murandasi byegereza abaturage, kandi tukabigisha uburyo byatanga umusaruro, kuko twifuza ko Ikoranabuhanga ryagirira akamaro abarikoresha, hagamijwe iterambere ry’igihugu ndetse n’iterambere ry’abaturage. Muri rusange, turashaka ko Ikoranabuhanga ryaba umuyoboro uhindura ubuzima”.
Diane Sengati, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Imfashanyigisho z’Ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) yagize ati: “Interineti kuri bose iri mu bikorwa bya Guverinoma, dufite uburyo buriho bwo kwegereza Murandasi ibigo by’amashuri, kugira abafatanyabikorwa ni iby’agaciro, kandi twese dukora duharanira kugera ku ntego rusange zo kugeza Murandasi kuri bose,”
Gahunda ya Leta yo kugeza interineti (Murandasi) kuri bose ni 60% mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa 2024.
Sengati yavuze ko iyi ntego imaze kugerwaho ku kigero cya 20 ku ijana mu mashuri abanza na 57 ku ijana mu mashuri yisumbuye.
Gahunda eshatu zageragerejwe mu Bugesera
Kuva mu mwaka wa 2020, ISOC Rwanda yakoreraga hirya no hino mu karere ka Bugesera mu gufasha ibigo by’amashuri kubona interineti, kongerera ubumenyi abarimu mu gukoresha interineti mu myigishirize no mu myigire, no guteza imbere interineti mu miryango mu buryo budahungabanya umutekano w’abayikoresha.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques yagize ati: “Tumaze imyaka ibiri dukorana na ISOC Rwanda, binyuze muri gahunda eshatu mu bigo by’amashuri bitatu, hahuguwe abarimu ku ikoreshwa rya interineti, biborohereza uburyo bwo kwigisha, gahunda ya kabiri ifasha abaturage baturanye n’ibi bigo kubona interineti byoroshye no kuyikoresha mu mishinga y’iterambere ndetse no kubona amakuru nogukora ubushakashatsi. Gahunda ifasha abana gukoresha interineti mu buryo butekanye,”
Mu igeragezamushinga ry’izi gahunda, ISOC Rwanda ikangurira abanyarwanda gukoresha interineti mu buryo bubabyarira inyungu no guteza imbere ireme ry’uburezi.
Kuva aho igeragezwa ry’izi gahunda zitangiriye, hahuguwe ibigo by’amashuri bitatu byop mu karere ka Bugesera, abarimu bagera kuri 300 bo mu bigo 46 bahawe ubumenyi ku Ikoranabuhanga, ndetse abaturage bagera ku 2,000 bigishijwe uko bashobora gukoresha interineti mu buryo bwiza, bubyara inyungu kandi budahungabanya umutekano.
ISOC Rwanda irashaka kwagura ibikorwa bya serivisi ku baturage benshi mu gihugu, aho isaba uruhare rwa buri wese, abaturage, ubufatanye n’indi miryango, ndetse n’ibihugu bifite intego zimwe.
By Carine Kayitesi