Bamwe mu bangavu bavuga ko babuze ubutabera biturutse ku babyeyi babo ndetse nabavandimwe babo bahishiriye ababahohoteye banga igisebo mu baturanyi ariko bikagira ingaruka zikomeye ku bana bavuka ndetse na nyina uba wabyaye akiri muto.
Mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’Abangavu baterwa inda bakiri bato hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu, mu bibazo aba bana bakunze guhura nabyo harimo gutotezwa mu miryango, gucibwa mu miryango, guhungabana, gucikirizasha ishuri, n’ibindi.
Nyampinga Desange
Nyampinga Desange uvuka Mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda wafashwe ku ngufu agaterwa inda afite imyaka cumi nitanu, avuga ko akimara gufatwa ku ngufu n’umugabo bari baturanye yabibwiye ababyeyi be ariko bamusaba guceceka.
Yagize ati “Nafashwe ku ngufu n’umugabo twari duturanye ubwo mu rugo bari bantumyeyo, nyuma mbibwiye mama abwira guceceka kuko mbivuze naba nkoze ishyano, wa mugabo yaje gutoroka ababyeyi be bansaba ko ntazavuga uwanteye inda kuko ngo bumvikanye n’abanjye ko basamfasha kurera Umwana”.
Akomeza avuga ko yaje guhura n’ibibazo bitandukanye ubwo yari agiye kwipimisha inda.
Ati “kwa muganga nabuze uwo mvuga wanteye inda, maze kubyara nabwo ngira ikibazo cy’uwo nandikisha ho nka se w’umwana, kuko ababyeyi baribarambujije kuvuga uwampohoteye ” (bahinduriwe amazina kubwumutekano wabo)
Iki kibazo kandi hari n’ababyeyi biyemerera ko bagize uruhare mu guhishira abateye inda aban babo banga igisebo mu muryango wabo.
Mukangarambe Agnes avuga ko afite umwana watewe inda ataruzuza imyaka y’ubukure akayiterwa n’umuturanyi bikamugora kubibwira ubuyobozi kuko yumvaga ari igikuba gicitse mu miryango n’abaturanyi gusa ubu akaba yicuza icyatumye atabivuga.
Yagize ati”uwahohoteye Umwana wanjye yari inshuti y’umuryango, twaturana inzoga tugasangira byose, maze kumenya ko umwana wange afashwe ku ngufu, byambereye ikibazo kuko numvaga ko nimbibwira ubuyobozi bari bumufunge bityo nkaba nteranyije imiryango nahisemo guceceka ahubwo numvikana nawe uko twazafatanya kurera umwana.
Agnes akomeza avugako yaje kumenya ingaruka zo kuba ataratanze amakuru ku gihe kuko byateye igikomere umwana we ndetse n’umwuzukuru we bimugiraho ingaraka.
Yagize ati “ubu ndabyicuza kuko umwana wanjye yacikirije amashuri, ninjye uri kugorwa ndera umwuzukuru wanjye njyenyine uwitwa se yarantereranye, none umwana wanjye nawe byamuteye ipfunwe no konsa umwana we ni ukumuhendahenda ntakunze umwana we”.
Bavakure umubyeyi utuye mu karere ka Kamonyi avuga ko ababyeyi bahishira abateye Inda abana babo kigihari bitewe n’ubumvikane buba mu miryango ariko ko bikomeje gutera ingaruka nyinshi kubana bavuka,murubwo buryo kuko babura uburenganzi kuri base ndetse bagahura n’ikibazo mwirangamimerere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide avuga ko icyibazo cy’abana baterwa inda bataruzuza imyaka y’ubukure ntibahabwe ubutabera biturutse ku myumvire yababyeyi babo gihari ariko ko bakomeje kwigisha kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubutabera
Yagize ati “duhura ni bibazo by’abana bahohoterwa bakabura ubarenganura bitewe n’ubwumvikane hagati mu miryango, haraho usanga uwahohotewe ashyingirwa ku ngufu kugira ngo uwamuhohoteye adashyikirizwa i nkiko hari naho usanga ajyanywa kurererwa ahandi bitewe n’ubwumvikane bwababyeyi gusa nkubuyobozi dukomeza kwigisha ingaruka zo guhishira uwakoze icyaha Kandi tugenda tubona ko iyo myumvire igabanuka.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO Murwanashyaka Evariste
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO (Impuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu), akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rwigihugu, Murwanashyaka Evariste, avuga ko mu gihe habayeho kumvikana hagati y’imiryango ku mwangavu wa tewe inda ataruzuza imyaka y’ubukure bikamenyekana, iyo uwahohotewe atabonye ubutabera biturutse kuri bwa bw’umvikane uwabigizemo uruhare wese ahabwa igihano kingana nicyari guhabwa uwakoze icyaha cyo guhohotera umwangavu.
Muri Kamena 2021, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, ubwo yasuraga akarere ka Gatsibo yeretswe uburyo mu byumweru bitatu abagabo barenga 100 bakekwagaho gusambanya abangavu batawe muri yombi.
Yavuze ko yishimiye ingamba zose uko zishyirwa mu bikorwa
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahaye ubutumwa abagifite imyumvire yo guhishira abakoresha imibonano mpuzabitsina abana b’abakobwa n’abahungu batarageza ku myaka y’ubukure
Yagize iti “Nta bwumvikane bubaho bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’umwana uri munsi y’imyaka 18, yaba umukobwa cyangwa umuhungu. Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa gufungwa imyaka 20 cyangwa igifungo cya burundu.” Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko nanone itarenga makumyabiri n’itanu (25
)Imibare y’abangavu baterwa inda batagejeje imyaka 18 mu Rwanda yavuye ku 17,337 mu mwaka wa 2017, igera ku 23,000 mu 2021.
Kayitesi Carine