Umuryango mpuzamahanga utabara ibambare ku isi Croix Rouge CICR watangije ihuriro mpuzamanga ku kamaro k’ikoranabuhanga nka kimwe mu byifashishwa mu gusoza inshingano zishingiye ahanini ku kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi.
Uhagarariye iri CICR mu bihugu by’ U Rwanda no mu karere , Christoph Sutter yavuze ko iri huriro rigamije kongera imbaraga mu ikoranabuhanga hagamijwe gukumira Ibiza ariko biciye mu bufatanye.
Yakomeje agira ati”Nyuma ya jenoside yakorewe yakorewe abatutsi byagaragaye ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu ikoranabuhanga n’ itumanaho niyo mpamvu tuzarushaho gufatanya n’ iki gihugu mu buryo bwose bushoboka.”
Sutter yashimangiye ko ikoranabuhanga rifasha CICR kugenzura ibikorwa byayo bitandukanye by’ ubutabazi ku migabane yose y’ is aho yavuze ko bamenya ibiri kubera mu birwa bya Fiji muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ ahandi.
Muri iri huriro ryitabiriwe n’ abantu baturutse imihanda yose y’ isi ariko bahagarariye CICR,harimo n’ abakozi ba kompanyi mpuzamahanga y’ ikoranabuhanga Microsoft herekanywe uburyo ikoranabuhanga rifasha mu kumenya no kumenyekanisha amakuru y’ ibanze y’ ahantu hakenewe ubutabazi hatangwa urugero rw’ imitingito iherutse kuba muri Turkey igahitana abantu benshi.
Alexandre Pinho yabwiye itangazamakuru ko Microsoft ifite umuhate wo guteza imbere ikoranabuhanga ariko rishingiye ahanini ku butabazi bw’ abantu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ihanahamakuru mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR I Geneve mu Busuwisi, Tim Grosser
Umuyobozi mukuru ushinzwe ihanahamakuru mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR I Geneve mu Busuwisi, Tim Grosser yavuze ko icy’ ingenzi ni uko ikoranabuhanga rigenda rikemura ibibazo byinshi n’ ubwo inzitizi zitabura.
Yagize ati” Tugomba gufatanya mu mpinduka ziriho muri sosiyete mu gukoresha ikoranabuhanga ariko twese hamwe tugamije gutanga ubutabazi bukenewe koko.”
Iri huriro ryatangiye ku itariki 7 rikazasozwa tariki 9 Gashyantare 2023 ryitabiriwe n’ibihugu byo ku migabane yose Afurika , Amerika, Uburayi, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse n’ ibirwa bya Fiji.
Gusura abagororwa, guhuza imiryango yaburanye, guteza imbere imbere uburenganzira bwa muntu no guhugura abakorerabushake hagamijwe guteza imbere sosiyete ni bimwe mu bikorwa shingiro bya CICR.
Kayitesi Carine