Bamwe mu bahinzi batuye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango mu mirenge ya Nyamiyaga na Mugina bamaze igihe bahinga umuceri mu cyanya cy’igishanga cya Mukunguri muri Kamonyi bavuga ko byinshi mubyo bamaze kugeraho babikesha iki gishanga bahinga babifashijwemo na koperative ndetse nuruganda ruwutunganya
Bavuga ko”iyo umuceri weze bawuha Koperative yabo, nayo ikawubagereza ku ruganda ruwutonora ,nyuma bakabaha uwo kurya bigendanye n’uwo bejeje undi bakabaha amafaranga akorereshwa mu bindi.
Ikindi nuko byabigishije gukorana n’ibigo by’imari ,Ku menya guhinga bigezweho ,bibafasha kurihira abana amashuri ,kugura amatungo ,ndetse n’ubutaka bwo kwaguriraho ibikorwa byabo .
Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-abahuzabikorwa
Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-abahuzabikorwa, ahamya ko abanyamuryango bahinga muri iki gushanga, baba abo ku ruhande rwa Kamonyi ndetse na Ruhango, bose bamaze kugera kuri byinshi haba mu gukemura ibibazo by’imibereho yabo ya buri munsi ndetse no kubaka Koperative n’ibikorwa rusange byayo.
Avuga kandi ko bafatanya muri byose kugira ngo hatagira umunyamuryango ugira ikibazo icyo aricyo cyose, ngo n’ikivutse bashakira igisubizo hamwe.
Mugenzi ,akomeza avuga ko bishimira intambwe bagezeho nubwo hakiri byinshi byokunoza , harimo gucyemura ikibazo cy’amazi akoreshwa mu guhinga batunganya imigende gukomeza gukangurira abahinzi gushyira igihigwa cyabo mu byishingizi..
Yongera ho ko muri Koperative ,abahinzi byabafasije kuzamura imibareho yabo, kubona isoko ry’umusaruro wabo, aho mbere buri wese ngo yagurishaga uko abyumva n’aho ashaka kandi anahenzwe.
Ashimangira ko kwihuza byabafashije guhuza imbaraga, Ba bifashijwemo n’ uruganda ruwutunganya bagamije kuwongerera agaciro.
Agira kandi ati“ Koperetive ubwayo niyo ikusanya umusaruro w’abanyamuryango, Ntabwo tugihinga tuvuga ngo ntituzi aho tuzagurishiriza umusaruro wacu kuko dufite isoko ry’uruganda rwacu ndetse tunajyanamo kuko badufasha no kudushakira imbuto nziza dufatanije nka Koperative. Rero n’isoko ryacu ririzewe kuko n’uruganda ahantu rushora amafaranga kugira ngo abahinzi babashe kubona umusaruro baba bagira ngo n’iryo soko rizagende neza kandi n’abahinzi bakabyishimira”.
Umuyobozi w’uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri MRPIC bwana Nteziryayo Evaliste bavuga ko kubufatanye na koperative cooproriz abahuzabikirwa ihinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri bageze Kuri byinshi kandi ko biteguye kongerera ubushobozi abahinzi babagemurira umusaruro binyuze mu kubaha igiciro gikwiye ,kubaha ubwasisi,kubategurira gahunda ndetse n’ibikoresho bibafasha mu buhizi bwabo
Uruganda rwa Mukunguri
Evaliste akomeza bavuga ko Uruganda abereye umuyobozi rwiteguye gufasha abahinzi Bose bahinga umuceri mu gihugu cyane cyane abibumbiye mu ma koperative 3 basanzwe bakorana nayo mu karere ka Kamonyi akanabizeza ubufatanye muri byose ,kugira ngo igihigwa cy’umuceri uhigwa mu Rwanda wiyongere ku I soko ndetse cyongererwe agaciro .
Igishanga cya Mukunguri gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo. Abahinzi bibumbiye mu ma Zone 13 mu gishanga gifite ubuso bwose bubyazwa umusaruro bugera kuri Hegitali 400.
Cooproriz ihinga umuceri wo mubwoko bw’umuto n’umuremure,uyu umuceri ukaba wawusanga hose mu gihugu
umwezi.rw