Mu gihe leta y’urwanda ikangurira abanyandarwa gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere,hari abaturage bo mu karere ka Musanze bakora mu ruganda centraf musanze rwenga inzoga bavuga ko iterambere n’ejo hazaza riri mubiganza byabo
Cloudine na mugenzi we Mukamana batangiranye n’uruganda bamaze imyaka isaga cumi bakorana na Cetraf Musanze bavugako iterambere bagezeho baricyesha akazi bakora ndetse n’inama bahabwa n’abakoresha babo.
Cloudine yagize ati”ntaraza gukora muri Centraf Musanze naru mucyene ndetse ntunzwe no guca inshuro ,nirirwaga mpingira abantu bakampa ibyo kurya by’intica n’ntikize ,ntanzu nagira kuko narintuye muri nyakatsi ndetse n’abana banjye bari mu mirire mibi ni ishuri ryarabananiye.
Maze kugera mu Ruganda Cetraf natangiye guhindura ubuzima gahoro gahoro bitewe n’ubumenyi mu buzima nagiye nunguka ndetse n’inama nahabwaga n’abakoresha bange zigendanye no kwiteza Imbere ndetse no kuzigamira ejo hazaza ,kurubu niyubakiye Inzu nziza ,abana bange bariga neza ,naguze umurira ,nishyura ubwisungane bw’ubuzima Ku gihe ndetse mbasha no kwishyura ejo heza mbifashijwemo n’uruganda kuringe mbona iterambere n’ejo hazaza hari mubiganza byange.”
Ntuyahimana Nehemie ushinzwe umusaruro n ‘ubuziranenge mu Ruganda Cetraf Musanze avuga ko ubwitange bwabakozi ndetse no gukundwa kw’ikinyobwa cyabo aribyo byabazamuriye ubushozi bwabakizi.
Yagize ati”ikinyobwa cyacu Kwisoko hose kirakunzwe bitewe nuko gikoranye ubuhanga ndetse n’ubuziranenge kigakorwa mu mwimerere w’ibitoki gusa ibirero bituma tubona abakiriya batugurira kubwinshi ,maze natwe nkabakozi bikadufasha guhembwa neza ,hanyuma wa mushahara ukadufasha kwiteza Imbere .
Tuyishimire Placide Umuyobozi w’uruganda rwa Cetraf Musanze avuga ko mu ntego ze harimo kuzamura ubushobozi bwa bakozi ndetse no gukomeza gukora icyinyobwa mu mwumerere wacyo.
Ati”iyo umukozi ameze neza mu buzima bwe ndetse no mu mibereho ye akora akazi neza bituma umusarurowiyongera”.
Ikindi kandi iyo poroduwi yawe ikoranye ubuziranenge igakundwa nabenshi nabyo byongera ubushobozi bw’urunda iri naryo banga dukoresha mu guteza Imbere abakozi Bacu ndetse no gukomeza gukundwa kw’isoko .
Placide akomeza avuga ko mubyo bafashamo abaturage ba Musanze harimo kubaha akazi kuko kurubu Cetraf ikoramo abakozi bazaga 600, gufasha Abatishoboye babubakira Inzu zo kubamo bafatanyije n’ubuyobozi, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse no gukomeza gukorana na karere mubikorwa by’iterambere
Cetraf Musanze n’uruganda rutunga inzoga ikunzwe cyane ikomoka Ku bitoki izwi nka Musanze ruherereye mu Karere ka Musanze mu ntara ya majyaruguru Ku muhanda Musanze -Rubavu ibinyobwa byarwo biboneka hafi yahose mugihugu .
Imodoka zifashishwa mu kugeza ibinyobwa bw’uruganda rwa Cetraf Ltd hirya no hino mu Turere