inkuru nshya

Gutoza umwana umuco w’imyidagaduro n’amahoro akiri muto ninshingano zaburi wese -AKWOS

Mu gutegura u Rwanda rurangwamo amahoro n’indangagaciro nyarwanda zishingiye ku myidagaduro n’amahoro (sport &Peace) umuryango wa AKWOS (association of Kigali women in sports) wateguye amarushanywa yiswe sport and peace akinirwa mu bigo 4 bya mashuri abanza  byo mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali

Imikino y’umupira wa maguru yahuje abanyeshuri bo mu mashuri ababanza ku bigo bine bisanze bikorana na Akwos aribyo G.S Karama,yahuye na G.S St famille na G.S Kimisagara yahuye na Ape Rugunga ni mikino yo mu majonjora kuko hazabaho ni mikino yanyuma aho ikipe izatwara igikombe izahembwa. ni mikino kandi ihurizahamwe abana bato bari munsi y’imyaka 12 ni mu rwego rwo kubateguramo abanyarwanda beza baharanira amahoro ndetse  bakishakamo impano zabana bakiri bato

Mu mukino wahuje G.S Karama na G.S st famille ,st famille yatsinze Karama ibitego 3-1 naho uwahuje G.S Kimisagara na Ape Rugunga G.S Kimisagara yatsinze Ape Rugunga

Karimwijabo Alex umurezi waruhagarariye G.S Karama

Karimwijabo Alex umurezi waruhagarariye G.S Karama akaba n’umutoza wa ekipe yavuze ko nubwo batsinzwe ariko bishimira igikorwa cyiza cya sport and peace kuko nyuma y’umukino abana baganizwa impamvu n’ibyiza byoguharanira amahoro ndetse bakanatoza abana imikino ,kandi ko bagenda baboba impano zabo bakiri bato
Asoza avuga ko ubutaha nabo bizeye kuzatsinda ndetse bakazatwara n’igikombe

Uwagirinshuti Thacien Umutoza akaba n’umurezi Kuri G.S st famille

Uwagirinshuti Thacien Umutoza akaba n’umurezi Kuri G.S st famille nyuma yo gutsinda G.S Karama mu byishimo byinshi yashimiye AKWOS yateguye iri rushanywa rya sport and peace ndetse ni kipe ye imuhesheje itsinzi ariko anashimira ikipe ya Karama bakinye ,kuko ngo nubwo bayitsinze ariko nayo yaberetse umukino mwiza gusa ko nyine hagomba kuvamo imwe itsinda ,yijeje abafana ko bazatwara igikombe

Imfurayase Response na mugenzi we Isimbi Fiona abakinnyi bakaba n’abanyeshuri Kuri G.S Karama bavuga ko gahunda yo kubahuriza hamwe na bagenzi babo bo kubindi bigo bibashimisha kuko bigiramo byinshi nyuma yumukino aho batwozwa indangagaciro zo gukundana ndetse no guharanira amahoro bagasanga aribyiza kuko bazabikurana bakazanabyifashisha nibasoza amashuri igihe bazaba bari mukazi no mu miryango yabo.

Triphine Murekatete Ushinzwe imishinga n’ishyirwa mubikorwa ryayo muri AKWOS

Triphine Murekatete Ushinzwe imishinga n’ishyirwa mubikorwa ryayo muri AKWOS wari witabiriye iyimikino nyuma y’imikino yashimiye byimazeyo umuterankunga wabafashije gutegura aya marushanywa n’amakipe yayitabiriye ,ashimira abakinnyi bakinye cyane cyane abatsinze anihanganisha

Abatabashije gutsinda abineraho gutanga impanuro iryanye n’impavu y’iri rushanwa aho yambwiye akinnyi ko ikigamijwe arukubatoza gukunda amahoro no kuyaharanira nkuko intero yabo ari (we are peace maker) ndetse no kubakundisha sport bakiri bato kugirango izabarinde bageze mu myaka y’ubukure ndetse banishakemo impano zabo bakiri bato.

Iyo imikino ya sport and peace izasozwa ku 1 Werurwe aho ikipe zatsinze zizahura zihatanira igikombe

Abanyeshuri bo muri G.S Karama banarizwa muri peacemeker

Abanyeshuri ba G.S st famille

Abanyeshuri ba GS Karama ba bakinnyi bari mumyitozo

Abanyeshuri ba GS ST Famille ba bakinnyi bari mumyitozo

 

Carine Kayitesi

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM