ku wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, ubwo bataganga izina Ku intore zinkomeza bigwi icyiciro 10 mu Murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi
Yabasobanuriye ko iri Torero ryateguwe hagamijwe kubongerera ubumenyi, kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano zabo no gusobanukirwa uruhare rwabo mwiterambere ry’igihu , kunoza imikorere n’imikoranire, kumenya ibyigenzi mu muryango nyarwanda ndetse no kumenya gukorera hamwe mu kuzamura imibereho myiza ya banyarwanda.
Yabashimiye uruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu guteza imbere Igihugu, bakoresha ubushobozi ,imbaraga n’ubumenyi bafite mu gutanga byinshi bisabwa.
Ndayishimiye Patric na mugenzi we Dusabe fiona bo mu murenge wa Mugina na Nyamiyaga bamwe mu ntore z’Inkomezabigwi ikiciro cya 10 zasoje urugerero,bavuga ko bishimiye ibyo bize ku rugerero kuko barushijeho gusobanukirwa indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda kandi ko ibikorwa bakoze bitagiye kurangirira ku rugerero kandi ko ibyo biyemeje bazabishyira mu bikorwa ndetse bazigisha n’abatarageze ku rugerero.
Bati:” Ntabwo ibikorwa twakoze bigiye guhagarara ahubwo tugiye gushyiramo imbaraga mu kubisigasira no kubaka igihugu ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda,kandi tuzigisha abatarageze ku rugerero tubagezeho ibyo twize dukomeza kubashishikariza gusigasira ibyagezweho no kugira uruhare mu gucyemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage.”
Guverineri yabasabye gukorera ku ntego, ati “Hari ibyo mu kwiye kwitaho; kumenya icyerekezo cy’igihugu , kumenya icyo utegerejweho, kumenya aho utuye ndetse nibihacyenewe , gukorana n’abafatanyabikorwa no kumenya ko uri ijisho ry’ubuyobozi bw’Igihugu.”
Yavuze ko bakeneweho uruhare runini mu kubaka amashuri kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere, amavuriro, imihanda, ibiraro n’ibindi nkenerwa byinshi.
Minubumwe yatanze inka y’imbyeyi Ku ntore zinkomeza bingwi ku mwanya mwiza babonye wa kabiri mu rwego rw’igihugu ndetse n’uwambere mu ntara y’amagepfo.
Umuyobozi wa karere Dr Nahayo Slyvere
Umuyobozi w’ Akarere wifatanyije n’Inkomeza bigwi mu gusoza urugerero, yazihaye izina n’ikivugo by’ubutore azisaba ko ibikorwa by’indashyikirwa bakoze bitazarangirira ku rugerero ahubwo ko bakomeza gushyira imbaraga zabo mu kubaka Igihugu no kugisigasira.
Umuyobozi wa karere
yakomeje ashimira urubyiruko kuba rwaragize inyota yo gusogongera ku muco w’ubutore, no gushaka gusobanukirwa neza indanga gaciro z’abanyarwanda no gukunda igihugu no gusigasira imibereho myiza y’abaturage.
Ati:” Icyo mwakoraga ni ugutozwa gukunda Igihugu no gutanga umusanzu mu guharanira iterambere n’imibereho myiza byaho mutuye, urugerero mumazemo amezi atatu mwasobanukiwe byinshi niyo mpamvu kuri uyu munsi mwemeye kwitwa Inkomezabigwi,mwemeye kuzakomeza gutanga umusanzu mwari muri gutanga ku rugerero mwemeye kuza gufatanya n’abandi musanze gukora ibikorwa biharanira iterambere n’imibereho myiza by’abanyarwanda”
Bimwe mu byakozwe n’Inkomezabigwi icyiciro cya 10 mu Karere ka kamonyi, harimo kubaka inzu zabatishoboye eshanu (5),hubatswe ibiro by’umudugudu itatu(3), hubatwe uturima tw’i gikoni (600),hubatswe udutanda twamasahane (2400) hatunganijwe 18ha mu rwego rwo kuryanya isuri ,hubatswe ikibuga cy’umupira gifite ubushobozi bwo kwakira umupira w’intoki n’amaguru hatewe ibiti 35920 ,hacukuwe ingarani 600 ,hakozwe ubukangurambaga Ku miryango idasezeranye 69 irasezerana ,hakozwe ubukangurambaga Kuri ejo heza abantu 128 binjiyemo .
Intore zinkomeza bigwi icyiciro 10 zo mu karere ka kamonyi
Izi ntore zo mu karere ka Kamonyi
zakoze n’ubukangurambaga kuri gahunda ya leta harimo kugarura abana mu ishuri, gukangurira imiryango gusezerana,gushishikariza abaturajye kujya muri ejo heza no kurwanya isuri,ndetse no ku kuryanya imirire mini.
Ibiro by’umudugudu byubatswe nabashoje urugerero mu Murenge wa Mugina
Umuyobozi w’uganda rwa Mukunguri ruzwi mu gutunganya umuceli wo mu Rwanda mwiza utasanga ahandi yambikwa umudali wishimwe muruhare yagize mugufasha uMurenge mwiterambere
Ikibuga gishya cy’umupira kizafasha urubyiruko mu myidagaduro giherereye mu Murenge wa Mugina
umwezi rw