Abanyeshuri bagera kuri 98 basoje amasomo banahabwa impamyabumenyi z’umwaka bamaze biga imyuga ijyanye no gutunganya umubiri no gutunganya imisatsi gukora inkweto ,ubudozi, ububaji gusudira,kubaka , mu ishuri ry’imyuga rya CEFOTRAR TVET SCHOOL riherereye mu mujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge ,umurenge wa Nyakabanda
Abahawe impamyabumenyi kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare2023 nibamwe mubize imyuga igezwe ku isoko ry’umurimo biyongeye kandi mu byiciro bitandukanye byarangije muri iri shuri rimaze kuba ubukombe kuko rimaze imyaka myinshi ritanga ubumenyi n’ireme mu myuga itandukanye nkuko Dominique Uhigumugabo umuyozi waryo yabitangaje.
Dominique Uhigumugabo umuyobozi w’ishuri atanga impanuro kuhawe impamyabumenyi
Dominique yatangaje ko i shuri CEFOTRAR TVET SCHOOL rimaze igihe ritanga ubumenyi n’ireme mu myuga itandukanye kuko ryatangiye mu 2015 kurubu rimaze gushyira kw’isoko ry’umurimo abakozi benshi kandi babaye indashyikirwa mu bigo bakorera
Akomeza avuga ko kuba urubyiruko rukomeje kwitabira imyuga bigaragaza ko hari ibyo bagiye bahindura mu myumvire akanemeza ko bizagira ingaruka nziza kuri serivisi zigenda zitangwa mu Rwanda kuko zizajya zikorwa n’ababizi.
Dominique ashimira ababyeyi bagize ubutwari bwo koherza abana babo kwiga muri COFOTRAR TVET SCHOOL ndetse n’abanyeshuri barirangijemo akabasaba kuba intagarugero aho bagiye gukorera ndetse no kurangwa na disipuline muri byose nkuko iri mubyo batojwe.
Bamwe mu banyeshuri barangije muri CEFOTRAR TVET SCHOOL
Bamwe mu banyeshuri barangije muri CEFOTRAR TVET SCHOOL baganiriye n’umwezi.rw
Bagize bati: “Ni ikintu gikomeye buba tubonye impamya bumenyi y’ibyo twize kandi tuzigukora bizadufasha guhangana ku i soko ry’umurimo kuko twanakoze imenyereza mwuga twizeye ko tugiye gushyira mungiro ibyo twize ndetse tugatanga umusanzu wacu mu guteza imbere igihugu cyacu
CEFOTRTAR TVET SCHOOL ni shuri ryigisha imyuga itandukanye mu gihe cyumwaka rishakira abanyeshuri baryo imenyerezamuga (internship) ndetse n’akazi rinatanga impamya bumenyi yemewe na NESA ,ryakira abanyeshuri mu byiciro byose kuva ku warangije icyiciro cyakabiri cya mashuri abanza
Kwigamo kandi biroroshye kuko amafaranga y’ishuri arimacye kandi mukumvikana uburyo bwo kwishyura.
Abayobozi bashimira abitwaye neza mu gihe bamaze biga
CEFOTRTAR TVET SCHOOL
umwezi.rw