Amakuru

Abaturage bo mu Karere Ka Rwamagana barishimira uburyo begerejwe serivisi z’ubutaka hakoreshejwe ikorana buhanga

Abaturage bo mu mirenge igize Akarere ka Rwamagana mu ku uyu wa kabiri bahuriye ku mu Renge wa Muyumbo  muri hagunda yo gutangiza ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka.

Biteganyijwe ko mu minsi iki gikorwa kizamara, imirenge yose y’aka Karere izajya ihurira ku Biro byako kugira ngo hatangwe serivisi zose zikenewe.

Uyu muhango watangijwe  baha  serivisi abaturage baje bakeneye uwo munsi, zigahita ziboneka.
Insanganyamatsiko y’iki cyumweru iragira iti ‘Ubutaka bwanjye, ubukungu bwanjye.’

Habimana Jean wo mu Murenge wa Muyumbu waje Gushaka Ibyangombwa By’ubutaka Avuga Ko yahawe Serivisi Y’ubutaka yihuse akaba ashishikariza n’abandi kwihutira Kugana iyi Gahunda iminsi itararangira.

mu gihe cy’ibyumweru bibiri iyi Gahunda igiye Kumara ikorwa muri iki cyumweru Cyahariwe Serivisi z’ubutaka, Biteganyijwe Ko iizarangira Benshi mu Baturage Bafashijwe Kubona Ibyangombwa By’ihererakanya ry’ubutaka bishingiye ku Bugure, ibishingiye Ku Mpano, izungura no Kugurana ubutaka.

umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere Ry’ubukungu Nyirabihogo Jeanne D’arc

Umuyobozi mukuru w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere Ka Rwamagana Nyirabihogo ari nawe watangije ku mugaragaro iki cyumweru kizwi nka ‘Land Week’, yashimiye abagize uruhare kugira ngo iyi gahunda itegurwe, yemeza ko serivisi zose zizihutishwa muri iki cyumweru, buri muturage wa Reamagana  akagira ibyangombwa binoze.
Iyi gahunda, ije gukemura ibibazo byinshi bijyanye n’ubutaka byagiye bigaragazwa n’abaturage, ndetse no gukuraho imbogamizi zo gutinda guhabwa ibyangobwa ku baturage.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’abaturage harimo gusorera ubutaka badatunze bwarakoreshejwe mu gukora umuhanda cyangwa ibindi bikorwaremezo, ariko ibyangombwa ntibihindurwe.

Kuri iki kibazo, bijejwe ko biri bukemuke.
Hagaragajwe kandi ibibazo by’abagura cyangwa bakagurisha ubutaka ariko mu gihe cy’ihererekanya ry’ibyangombwa by’ubutaka umwe muri bo akabura, ndetse no gutinda cyane kwa serivisi zo guhererekanya ubutaka, rimwe na rimwe ukeneye serivisi akabwirwa ko azahamagarwa ariko bigatinda

umuyobozi  yakomeje yizeza abaturage bo mu Karere ka Rwamagana Ko Iminsi Bamaraga Bashaka Serivisi Z’ubutaka Igiye Kugabanyuka,kuko Haje N’abakozi B’ubutaka Bavuye No Mutundi Turere Baje Kubafasha.

ati: “turabizeza Ko iminsi Twamaraga Dukora Ibyangombwa Byanyu Noneho Izagabanyuka Cyane Kugira Ngo Mubone Serivisi Ku Gihe. Turimo Turafatanya N’ubuyobozi Bw’akarere N’imirenge Kugira Ngo Umuturage Ufite Ibibazo By’ubutaka Aho Bigenda Bikorwa Hirya No Hino Tukagira Umunsi Wo Kubakira Kugira Ngo Ibibazo Biba Byarananiranye Mushobore Kwakirwa N’ubuyobozi Bukora Muri Serivisi Z’ubutaka Mu Rwego Rwa Karere Ndetse Nurw’umurenge Kuko zose zirahari

Aka Karere ka Rwamaga kagizwe ni Mirenge 14 n’utugali 82 ni Midugudu 474

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM