Hatangijwe umushinga uzafasha abahinzi bo mu Karere ka Kayonza kwibanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi , urubyiruko rwasabwe kuba aba mbere mu kwitabira ubu buhinzi kuko buzabafasha kwiteza imbere n’igihugu kikabasha kwihaza mu biribwa.
Uyu mushinga uzafasha abahinzi kubona imashini zihinga, izisarura, izumisha ndetse n’izuhira bitewe n’imiterere y’akarere ka Kayonza kuko gakunda kugira izuba ryinshi rituma rimwe na rimwe abahinzi batabasha kubona umusaruro uhagije, uko bikwiriye.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na CORDAID Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ukaba iterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanda cy’Iterambere(IFAD).
Bwana Octave Nshimiyimana umuyobozi W’ishami Ry’uruhererekane Nyongeragaciro Ku Buhinzi Bw’imbuto n’imboga muri MINAGRI avuga ko iyi gahunda yatangijwe muri Kayonza ari ingirakamaro ku gihugu kuko ikirere kigenda gihindagurika bigatera amapfa mu bice bimwe by’Igihugu bugatuma hashyirwaho uburyo bujyana no kuhira cyane cyane ku bihingwa byatoranyijwe.
Bwana Octave Nshimiyimana umuyobozi W’ishami Ry’uruhererekane Nyongeragaciro Ku Buhinzi Bw’imbuto n’imboga muri MINAGR
Akomeza avuga ko u rwanda rwagombaga kuhira HA 500000 muri NST1 ariko kuri ubu bakaba batarabigeraho, barateganya gushyiramo ingufu bakoresheje urubyiruko kugira ngo gahunda bihaye izabashe kugerwaho.
Urubyiruko rurasabwa gutinyuka koko hari n’amahirwe y’urubyiruko kugira ngo babone igishoro bityo bakore ubuhinzi bugezweho biciye muri gahunda zihari.
Urubyiruko rwatekerejweho ngo bakore imishinga yabo kandi itere imbere.
Birasa Patrick, umuyobozi wa CORDAID Rwanda avuga ko amahugurwa batanga agamije gushyira urubyiruko mubyo bakora barwinjiza mu buhinzi kugira ngo rugire iruhare mu kugera ku isoko mu bijyanye n’ubuhinzi aho barimo kongerera urubyiruko ubumenyi bigs gukoresha imashini zitandukanye zaba izihinga, izisarura, izuhira n’izindi.
Birasa Patrick, umuyobozi wa CORDAID Rwanda
Akomeza avuga ko urubyiruko rukunda ibishya bakaba bari gusaba urubyiruko kwitabira ibijyanye no gukoresha ama mashini mato ndetse n’amanini.
Ikindi ni uko bahuza urubyiruko n’ibigo by’imari kugirango babashe kugera ku mafaranga badasabwe ingwate bityo babashe gushyira imishinga yabo mu bikorwa kuko ibigo by’imari usanga bibasaba ingwate kandi ntayo bafite.
Imanizabayo Norbert wo mu Murenge wa Kabare amaze imyaka ine akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto avuga ko ubuhinzi akora bumaze kumugeza kuri byinshi kuko ubu abasha kwizigama mu kigo cy’imari, akaba kandi amaze gukira amatungo atandukanye yagiye aragiza abaturage arimo inkoko, ihene, ingurube ndetse n’ubutaka yaguze.
Imanizabayo Norbert wo mu Murenge wa Kabare
Akomeza avuga ko bagifite imbogamizi ku bigo by’imari bitabasha kumva urubyiruko ngo rubashe kubona inguzanyo kuko bakeneye koroherezwa kubona inguzanyo kugira ngo babashe gukora imishinga yabo.
Nyinawumuntu Clarisse avuga ko amahugurwa bahabwa na CORDAID ajyanye n’ubuhinzi abafasha cyane ndetse n’ibijyanye n’inguzanyo uyu mushinga ukaba ubafasha kubona inguzanyo badasabwe ingwate n’ibigo by’imari.
Gahunda yatangijwe mu Karere ka Kayonza izamara amezi 6, kuri ubu bakaba batangiranye n’urubyiruko rugera ku 10 rukora ubuhinzi butandukanye ariko bakaba bakomeza no kugenda bakorana n’urubyiruko rutandukanye.
CORDAID ni umuryango wavukiye mu Buholandi ikaba imaze imyaka igera kuri 50 ukora ibijyanye n’imishinga yibanda ku buhinzi.
Carine Kayitesi