Amakuru

Rwanda: hatangijwe ubukangurambaga bukangurira abagabo n’abahungu kurwanya VIH/SIDA

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA (RRP+) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), mu muhango wabahuje NGO bigire hamwe, bahave hanafashwe ingamba zikwiye.

Muneza Sylvie, Perezida wa RRP+, yavuze  ko uruhare rw’abagabo ari ingenzi cyane muri uru rugendo rwo kurwanya Virusi itera SIDA.

Ati: “…ugereranyije n’abagore usanga abagabo bagenda biguruntege mu kwitabira gahunda z’ubuzima zirimo izo kujya mu biganiro bivuga ku buzima, gahunda z’ubukorerabushake ku buzima, izikangurira abantu kwirinda Virusi itera SIDA harimo no kwipimisha. Ni yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga bushishikariza abagabo kugira uruhare mu gukumira iryo kwirakwiza bitabira gahunda zose z’ubuzima cyane izo kurwanya SiDA no gukumira ubwandu bushya.

Yavuze ko iyi gahunda izatuma haboneka ubuhamya bw’abagabo bipimishije bagasanga bafite Virusi itera SIDA, bafata imiti neza ukabona ko ubuzima bwabo bukomeje.

Ati: “ Ubu bukangurambaga twabushyizeho kugira ngo dushobore gukoresha abagabo cyane cyane ko dukorera mu turere twose tw’u Rwanda, dukoreshe abagabo n’urubyiruko kugira ngo badufashe kubukora ku buryo buri Munyarwanda wese by’umwihariko umugabo ashobora kwipimisha bituo amenya uko ahagaze”.

Rutayisire Fideli ni umuyobozi w’umuryango Nyarwanda urwanya ihohoterwa mu muryango abagabo babigizemo uruhare ( RWAMREC), avuga ko bafasha abagabo guhindura imitekerereze yabo bakaba abagabo bahindutse,  wa muco wa ‘Ndi gabo‘ uba muri bamwe mu ribo ukabashiramo.

Ati: “Umuryango Rwamlec ufite gahunda yo gukangurira abagabo kwita ku buzima bw’umubyeyi, ubuzima bw’umwana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwitabira imirimo idahemberwa bafatanya nabo bashakanye..

Tubashyira rero mu matsinda bagatangira urugendo rw’impinduramatwara aho ba bagabo batajya kwipimisha, ndetse nabakoraga i hohotera mungo zabo, bahinduka mu mitekerereze n’imigirire yabo ya kigabo. Ni ukuvuga ngo tubafasha kuva muri ‘Ndi gabo’ yabo bakaba abagabo bahindutse.”

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko umubare w’abagabo bakoresha udukingirizo wazamutse, bigaragaza ko abagabo baramutse babonye umuntu ubegera bahinduka ya myumvire yabo nayo igahinduka.

Dr Tuyishime Simeon Umuyobozi muri RBC ushinzwe ibijyane no kwita no kuvura abafite Virusi itera SIDA, yavuze ko yifashishije ubushakashatsi bwakozwe muri 2019.

Yagaragaje ko nko ku bijyanye no kwipimisha; imibare bafite yerekana ko mu bantu 83,8% bipimishije iriya virusi; mu  bayifite bazi uko bahagaze muri rusange, abagabo ni  80,4% mu gihe abagore barenga 85%.

Ikindi ni uko muri  97,5% bazi ko bafite Virusi itera SIDA batangiye imiti, abagabo ni 97,2% mu gihe abagore barenga 97,6%.

Dr Tuyishime ati: “Ibi biduha umukoro wo gukangurira cyane abagabo kugira ngo begutinya,  bumve ko bafata serivisi kwa muganga, batangira gahunda zibafasha kurwanya Virusi itera SIDA, babasha gufata imiti, kandi ibyo iyo babikoze binashishikariza bagenzi babo n’abo mu miryango yabo kwitabira izo gahunda”.

Yakomeje avuga ko muri rusange abantu bafata imiti barenga 90% ibafasha neza; bagabanyije ingano y’iriya virusi mu maraso ku buryo bushimishije ariko mu cyiciro cy’abagabo abafite ibipimo byiza ni 85% mu gihe abagore bo barenga 92%.

Ati: “Iyi gahunda y’ubukangurambaga dutangije izadufasha kongera imbaraga mu rugendo rwo gutsinda icyorezo cya Virusi itera SIDA mu gihugu cyacu”.

Umuyobozi wa UNAIDS mu Rwanda Hind Hassan Abdelgalil,  yavuze ko atari mu Rwanda gusa no ku Isi hose usanga abagabo batitabira ibijyanye no kurwanya Virusi itera SIDA, aho 70% by’abagabo ku lsi barimo gupfa bishwe na SIDA kubera kwanga gufata

Ati: “Turi hano dusaba abagabo n’abahungu kujyana natwe muri gahunda yo guhagarika ubwandu bushya muri iyi Si, muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara, iyo hagati  no mu Rwanda. Duhagurukire rimwe twese twange ko habaho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA”.

Ku bijyanye no gukumira ko abantu bashya bandura iriya virusi, RBC ivuga ko hari intambwe yatewe ari ko hari byinshi bigikeneye gukorwa. Kugeza ubu  abashya bandura buri mwaka mu Rwanda  basaga 5400.

RBC Yagaragaje ko nko ku bijyanye no kwipimisha; imibare bafite yerekana ko mu bantu 83,8% bipimishije iriya virusi; mu  bayifite bazi uko bahagaze muri rusange, abagabo ni  80,4% mu gihe abagore barenga 85%.Ikindi ni uko muri  97,5% bazi ko bafite Virusi itera SIDA batangiye imiti, abagabo ni 97,2% mu gihe abagore barenga 97,6%.

Ababana badahuje ibisubizo umwe afite virus itera SiDA undi ntayo afite

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM