Amakuru

Kayonza: Ubuyobozi burashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko rukora ubuhinzi

Ubuyobozi w’Akarere ka Kayonza buvuga ko bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko rukora ubuhinzi aho babaha amahugurwa atandukanye,ibikoresho ndetse no kubafasha kugera ku bigo by’imari kugira ngo babone amafaranga bityo babashe gukora ubuhinzi bugezweho kandi bwifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 13 Werurwe, 2023 cyagarukaga ku ishusho y’Akarere ndetse n’ibyo kamaze kugeraho, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza bwana Nyemanzi John Bosco yavuze ko urubyiruko rw’akarere ka kayonza rurimo kwinjira mu buhinzi nubwo abamaze kubwinjiramo bataraba benshi ariko ko bashima abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa by’ubuhinzi birimo guhugura urubyiruko ndetse no kubegereza ibigo by’imari.
Yavuze kandi ko hari amahirwe ko urubyiriko rw’ako karere ruzitabira ubuhinzi ari rwinshi kuko Akarere ka Kayonza ari akarere kiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Bamwe mu bafatanyabikorwa bashima barimo Umuryango CORDAID Rwanda, aho bari gukorana mu mushinga witwa STARLIT (Strengthening Agricultural Resilience through Learning and Innovation) uri kubafashiriza urubyiruko kubahugura uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse no kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo babone amafaranga yo kwinjira mu buhinzi bugezweho.

Birasa Patrick, umuyobozi wa CORDAID Rwanda avuga ko amahugurwa batanga agamije gushyira urubyiruko mubyo bakora barwinjiza mu buhinzi kugira ngo rugire iruhare mu kugera ku isoko mu bijyanye n’ubuhinzi aho barimo kongerera urubyiruko ubumenyi gukoresha imashini zitandukanye zaba izihinga, izisarura, izuhira n’izindi.
Akomeza avuga ko urubyiruko rukunda ibishya bakaba bari gusaba urubyiruko kwitabira ibijyanye no gukoresha ama mashini mato ndetse n’amanini.
Ikindi ni uko bahuza urubyiruko n’ibigo by’imari kugirango babashe kugera ku mafaranga badasabwe ingwate bityo babashe gushyira imishinga yabo mu bikorwa kuko ibigo by’imari usanga bibasaba ingwate kandi ntayo bafite.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu myaka 10 iri imbere ubuhinzi buzaba aricyo gice kizaba kinjiza amafaranga menshi ku Isi ikaba ariyo mpamvu hakenewe ubukangurambaga kugirango urubyiruko rwitabire ubuhinzi ari rwinshi.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM