Amakuru

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa kuri kawunga,umuceri n’ibirayi.

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yakuyeho umusoro ku nyongera gaciro (TVA/VAT) ku biribwa by’umuceli na Kawunga ihita inatangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa no ku birayi, ndetse ivuga ko izi mpinduka zigomba gutangira gukurikizwa ubu.

Leta ifashe iki cyemezo nyuma y’igihe abaturage binubira izamuka ry’ibiciro ku isoko. Gusa hari impungenge ko ibi bidashobora gukurikizwa kubera ukwinangira kw’abacuruzi bashaka inyungu nyinshi.

Ibiciro bishya byashyizweho na minisiteri y’ubucuruzi bigaragaza ko ikiro cy’ibirayi kidashobora guhenda ngo kirenze amafaranga y’u Rwanda 460 mu gihe umuceli wa basimati udakwiye kurenza amafaranga 1455 mu gihe umuceli usanzwe wa nomero yambere nawo udakwiye kurenza amafaranga 450. Kuri kawunga ho ikiro ntigikwiye kurenza amafaranga 800.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM