Kuri uyu wa 19 Mata, 2023 Kuri EP Gisenyi mu Kagari ka Remera, Umudugudu wa Gisenyi, Umurenge wa Rukoma, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayobozi, inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya n’abatuye uyu Murenge Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango barimo senateri Clotilde Mukakarangwa wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Hon. Uwera Kayumba Alice Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Bwana Nahayo Sylivere, Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma Bwana Nsengiyumva Pierre Celestin , ndetse nabandi batandukanye mu nzego za Leta ndetse n’izigenga.
Mu rwego rwo kunamira,kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside, gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; yabimburiwe no gushyira indabo hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi hano muri uyu Murenge wa Rukoma.
Abitabiriye gahunda yo kwibuka,bafashe n’umwanya wo gushyira indabo ku musozi wa Cyatenga ahacukurwaga amabuye y’agaciro mu Kagari ka Remera Rukoma, aha hantu hakaba hariciwe urw’agashinyaguro Abatutsi imibiri yabo ikajugunywa mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Hon.Uwera Kayumba Alice depite mu Nteko Ishinga amategeko yifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Rukoma muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29. Hon. Kayumba yagejeje ku bitabiriye ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’aho u Rwanda rugeze mu kwiyubaka.
Mu butumwa bwatanzwe n’Abayobozi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge Rukoma, basabye buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo ubumwe bw’abanyarwanda bukimakazwa tugakomeza gusigasira ibyagezweho.
Banavuze kandi ko baje gukomeza abarokokeye Rukoma babasaba gukomeza kwiyubaka ariko badaheranwa n’agahinda, bakiteza imbere.
Basabye kandi urubyiruko kumva amatekaya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yateguwe neza n’ubuyobozi bwariho.
Bashimiye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside ndetse ziknarokora Abatutsi mu gihugu basaba buri wese kugira uruhare mu kubaka igihugu, bubaka umuco w’imibanire myizandetse n’amahoro kandi bakarushaho guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aganira n’Itangazamakuru Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma Bwana Nsengiyumva Pierre Celestin yavuze ko abarokotse bo mu Murenge wa Rukoma kuri ubu babayeho neza nkuko nabo babyivugiye mu buhamya butandukanye bwatanzwe bakaba bakataje mu rugamba rwo kwiteza imbere.
Yashoje avuga ko kuri ubu barimo kubakira imiryago igera ku 8 itari ifite amacumbi ku buryo mugihe cya vuba ayo macumbi azaba yarangiye bakayashyikiriza iyo miryango.
Abakora mu birombe by’amabuye y’Agaciro mu Murenge wa Rukoma barasabwa kuhabungabunga kuko naho hiciwe abantu kandi bakazitabira igikorwa cyo kuhashyira ibimenyetso mugihe bizaba biri gukorwa
Norbert Nyuzahayo