Mu nkuru ikinyamakuru cyacu kibagezaho, kibanda ku makuru avugwa mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, kikabagezaho imyitwarire idahwitse ya bamwe mu Banyarwanda usanga bakora ibikorwa birwanya ubuyobozi n’iterambere ry’u Rwanda.
Tuba tugira ngo aya makuru agere ku nzego zibishinzwe, kugira ngo zibe zakoresha ubushobozi zemererwa n’amategeko zikumire ibyo byaha byambukiranya imipaka, bigamije kwangiza no guhungabanya isura ya Leta, ndetse no kwangisha abaturage ubutegetsi, kuko ibyo bikorwa bidahwitse biba bigamije kugirira nabi igihugu muri rusange.
Amakuru duhabwa n’abantu bizewe ni uko tariki ya 9 Gicurasi 2023, mu masaha saa tanu, insoresore n’ababyeyi ubundi bagakwiye kwiha agaciro, bazindukiye imbere y’aho ambasade y’u Rwanda ikorera mu Bubiligi, baje kwigaragambya.
Aba baje kwigaragambya, baba kuri ambasade cyangwa ahandi hose ku isi, baba bagenzwa n’ibikorwa byo gusebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Ibi bikorwa bigereranwa n’ibikorwa by’urugomo, ndetse n’ubugizi bwa nabi bukorerwa ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Ababa muri ibi bikorwa bibi, akenshi baba bari mu byiswe amashyaka n’amashyirahamwe, bisanzwe bizwi ko bikorana n’abanzi b’igihugu nka RNC, FDU Inkingi, CLIIR, FDLR, n’utundi dushyirahamwe dushingwa hirya no hino, tukiyita Sosiyete sivile, n’amashyirahamwe adaharanira inyungu, ariko mu byukuri ahurira kuri gahunda yo gusebya no kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Akenshi abigaragambya, ntabwo biba byoroshye kubamenya, ariko akenshi uko baba bangana, hari abo imyirondoro yabo ijya hanze, bikaba byatungura nk’ubibonye ndetse hakaba hakibazwa aho urwo rwango barukuye. Gusa ikigaragara, uba usanga hari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi baba baracengejwemo n’ababyeyi cyangwa n’imiryango yabo ya hafi.
Ubu izina rigarukwaho cyane ni iry’uwitwa Michel Niyibizi ubarizwa cyane mu bikorwa byo gutegura iyo myigaragambyo yiswe Sit-In, uyu akaba ariwe wasimbuye Matata Jean na we wagiye mu zabukuru, akaba atakibashije kwitabira ibyo gikorwa.
Imyirondoro ya bamwe yabashije kumenyekana mu bagaragaye bigaragambya, tariki 9 Gicurasi , ni nka Robert Mugabowindekwe uhagarariye Jambo Asbl. Ku mafoto yagiye ahagaragara hagaragaraho abandi benshi tuzakomeza gushakisha, kugira ngo bamenyekane, kuko ibuye ryagaragaye burya ntabwo riba rikishe isuka. Mu bihe byashize hagaragaye n’uwitwa Nshimiyimana Jean Walter avuza iya Bahanda akwirakwiza ibihuha bisiga icyasha Leta y’u Rwanda.
Bivugwa ko nyuma y’iyo myigaragambyo, ibindi bigarasha nk’ibyo muri RNC na FDU Inkingi, bihita bifata amafoto bikayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kubeshya Abanyarwanda n’abanyamahanga, ko hari abarwanya ubutegetsi, nyamara abo bigaragambya babarirwa ku mitwe y’intoki, mu gikorwa umuntu yagereranya n’inkorabusa.
Nko kuri Twitter, urubuga rukoreshwa na benshi, twabonye inkuru y’uwitwa Simbaburanga John Bosco, yamamaza igikorwa cyabaye cyo kwigaragambya. Ubwo ku rukuta rwe, yashyizeho ifoto y’abigaragambya kuri SIT-IN maze akayiherekeresha amagambo ashimagiza urwo rubyiruko.
Gusa ntabwo byamuhiriye kuko yahise yamaganirwa kure na benshi mu Banyarwanda, bakamubwira ko uwo atari umuco mwiza ndetse ko abo bigaragambya barwaye mu mutwe kandi ko ari inkorabusa. Ndetse hari n’abamusabye kubwira izo nsoresore ngo zizaze zigaragambirize mu Rwanda.Twakwibutsa ko uyu John Bosco Simbaburanga yahoze mu Gipolisi cy’u Rwanda nyuma akaza guhunga igihugu, kubera yari akurikiranweho imyitwarire ye idahwitse, yagera hanze akaba yarahisemo inzira yo gusebya igihugu n’ubuyobozi bwacyo, abicishije muri RNC no ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu bayobozi iteka iyo bavuga ku barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bahamagarira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko kwamagana izo nkozi z’ibibi, bagasaba buri wese kunyomoza ikintu kibi cyose kibasira u Rwanda kigamije kurusebya.
Umuhanzi Bonhomme uririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’indirimbo zivuga ubutwari bw’Inkotanyi, yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Yagize ati “Abarwanya u Rwanda ntibazarufatira kuri Zoom na Social Media ”
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuhanzi Bonhomme avuga ko indirimbo ye yitwa ‘Inkotanyi ziracyari za zindi’ igamije guha ubutumwa abantu barwanya Leta y’u Rwanda no kwibutsa abantu bamwe ko bagombye kumenya ko ibyo bakora byose ntacyo byabagezaho uretse kubashyira mu kaga.
Ubwanditsi