Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mukindoho mu Karere ka Gisagara, barashima Croix Gouge Rwanda, kuba yarabatekerejeho ikabagenera inkunga z’amatungo yo korora bikaba byaratumye kuri ubu hari urwego rushimishije bagezeho mu iterambere, ku buryo nabo babasho koroza na bagenzi babo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023, ubwo ubuyobozi bwa Croix Rouge Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, bari bitabiriye igikorwa cy’abaturage bahawe inka n’uyu muryango utabara imbabare bakoraga cyo koroza bagenzi babo kuko inka bari barahawe zari zarabyaye.
Aba baturage bagaragaje ko mbere y’uko Croix Rouge Rwanda ibatekerezaho ikabaha amatungo, dore ko hari abahawe inka n’abahawe amatungo magufi (ingurube), bari mu bukene ndetse batekerezagako batazigera batera imbere, gusa ngo Yuma yo guhabwa amatungo babashije kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, babasha kwiteza imbere.
Twagirayezu Sylver , wo mu kagari Ka Nyabisagara, Umudugudu wa Mihigo yagize ati: “ Mbere na mbere ndabanza gushimira Croix Rouge kuko hari aho yankuye hari naho ingejeje uyu munsi, itaraza muri uyu mudugudu wa Mihigo ngo ibe yahitamo abagenerwabikorwa kugira ngo ibahe amatungo nari umuntu uri hasi cyane ku buryo n’ubutaka nahingaga nezaga mironko nk’ebyiri z’ibishyimbo gusa kuko nta fumbire narimfite yo gufumbira bwa butaka narimfite, ariko aho Croix Rouge iziye noneho bakandeba nk’umuntu bari ubabaye nyine wari ukennye bakampa iryo tungo nahise ntangira gufumbira ubutaka narimfite ntangira kubona imyaka ntabonaka, mpita mbona ko harimo itandukaniro kubera ko ubutaka bwafumbiwe n’ubutafumbiwe biba bitari kimwe.”
Yakomeje agira ati: “Ikintu rero nshimira Croix Rouge ni iki; icyambere nyishimira bararebye baravuga bati ‘wowe n’umugenerwabikorwa ukwiye inka’ inka barayi nyizanahano ngize amahirwe mpita nyibangurira ihita ifata ndakomeza ndayorora neza irabyara, imaze kubyara nahise ntangira gukama kumunsi nakamaga litiro eshantu, ikindi hari ahantu narimfite nabashije kuhatera urutoki nkoresheje ifumbire y’iyi nka Croix Rouge yampaye ariko izi saha iyo nanjye mpageze mpita mbona itandukaniro, nsigaye mpakura umusaruro ushimishije.”
Mukamana Beyata wo mu mudugudu w’Urubimbi, muri aka kagari ka Nyabisagara, nawe ni umugenerwabikorwa wa Croix Rouge Rwanda, akiaba yarahawe itungo rigufi (ingurube), nawe akaba ashima Croix Rouge kuba yaramufashije, aho we yabifataga nk’inzozi kugira itungo n’umurima wo guhingamo, ariko kuri ubu abikesheje inkunga ya Croix Rouge Rwanda akaba afite amatungo, aho yabashije koroza n’abandi, byongeye akaba abasha kwigurira igitenge n’ibindi byangombwa nkenerwa bitamugoye.
Yagize ati: “Croix Rouge yampaye ingurube ubu ibyaye kabiri narituye, ndetse n’ubu ndagira ngo nature n’indi. Yaneje imbere rwose nta kibazo mfite, ubu igitenge ndabasha kukigurira kandi no mu rugo biragenda neza. Ifumbire ndayifite kandi ndahinga nkeza, njyewe narinkennye nta fumbire mfite, ariko ubu ndahinga nkabasha kweza.”
Jean Paul Habineza, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ubufatanye bafitenye ngo kuko yagaragaje ubudashyikirwa mu kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ubudashyikirwa ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukungu, icyo navuga rero Croix Rouge y’u Rwanda yinjira mu buzima bw’abaturage, niba akarere kacu ahanini iterambere ry’abaturage rishingiye ku buhinzi n’ubworozi bibanze cyane mu gutanga amatungo yose; inka, ingurube, ihene yewe n’andi matungo magufi, kugira ngo abaturage tugendane muri gahunda yo kwikura mu bukene.”
Emmanuel Mazimpaka, Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko igikorwa barimo cyari icyo gusura ibikorwa Croix Rouge y’u Rwanda yagezeho mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mukindo, ahatanzwe inka, ingurube n’ihene, aho kuri ubu bari no mu gikorwa cyo kwitura (koroza bagenzi babo), aho yasabye abaturage kuzafata neza amatungo bahawe akazababyarira umusaruro ubaganisha ku iterambere.
Uyu muyobozi yashimiye abahawe amatungo kubwo kuyafata neza akaba abasha no kugera ku bandi.
Yagize ati: “Turashimira abahawe amatungo ku bwo kuyafata neza akaba abasha no kugera ku bandi.”
Hatanzwe inka 16, abamaze koroza bagenzi babo bakaba ari 7, hatangwa ingurube 162 aboroje abandi bakaba ari 90, batanga n’ihene 42.
Uretse kuba Roix Rouge yaratanze inka ku baturage, yanatanze imodoka y’imbangukiragutabara ifasha ibitaro bya Kibirizi mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zirimo gutwara indembe zikagera ku butaro bikuru ku buryo bwihuse.