Amakuru

Kayonza/Rwinkwavu: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasaba guhabwa inyigisho zihagije ku kwirinda Virusi itera SIDA

Abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu ho mu Karere ka Kayonza, baravuga ko ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA butabageraho nk’uko bikwiye, bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zakora uko zishoboye zikabagenera umwanya uhagije wo kubahugura no kubigisha uburyo bwo kwirinda iki cyorezo, ngo kuko byagabanya ubwiyongere bw’ubwandu bushya.

Mu murenge wa Rwinkwavu ni hamwe mu duce tugize Akarere ka Kayonza tugaragaramo abatu benshi bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko impamvu ituma hagaragara umubare munini w’abantu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, ari uko abenshi mu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahembwa amafaranga menshi barangiza ayo mafaranga bakayakoresha nabi bigira mu businzi n’ubusambanyi, ibintu bituma bamwe bakora n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Gusa bamwe mu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo bavuga ko ikibazo kinini bafite ari uko nta bukangurambaga buhagije bwo kwirinda Virusi itera SIDA, ndetse ngo ntanubwo babona udukingirizo mu buryo buboroheye.

Harerimana Obed umwe muri aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro yagize ati: “Ingamba zirahari nubwo atari cyane kuko iyo tugiye gutangira akazi hari ahantu duhurira tukigishwa, twigishwa ku bintu bitandukanye n’icyo kwirinda kizamo, ubukangurambaga bwo ntabwo buhagije ntago tuba dufite umwanya uhagije kuko tuba dufite umwanya nk’uw’iminota 30, kandi iyo minota tubwirwamo ibintu byinshi bitandukanye, ubwo urumva ko ubukangurambaga butwigisha kwirinda SIDA budahagije, twe turifuza ko badushakira umwanya uhagije tukabyigishwaho byimbitse, tukamenya uburyo tugomba kwirinda SIDA, mbese ikibura ni umwanya uhagije badushakiye umwanya uhagije tukigishwa neza byadufasha.”

Umwe mu babyeyi twaganiriye ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yavuze ko hari benshi banduye bakabyara abana bafite ubwandu rwa Virusi itera SIDA, nabo bakaba banduza bagenzi babo, gusa nawe avuga ko nta bukangurambaga buhagije bubageraho.

Yagize ati: “…. abantu benshi baranduye, bamaze kwandura bagenda babyara abana banduye noneho ba bana bavutse banduye bakanduza na bagenzi babo, niyo mpamvu ubwandu bwakwirakwijwe, naho ntabwo ari ukuvuga ngo ni intandaro y’amafaranga, ubukangurambwaga bwo kwirinda SIDA ntabwo bukorwa neza.”

Uyu mubyeyi akomeza agira inama urubyiruko agira ati: “urubyiruko icyo narushishikariza ni uko ahantu hose bajya bagenda bajya bitwaza agakingirizo, ntibabone umukobwa cyangwa umusore ubyibushye umeze neza ngo bibwire ko nta SIDA afite, namukangurira kujya abona umuntu wese akamusomamo SIDA.”

Eng. Tuyishime Elmogene

Eng. Tuyishime ELmogene, Umuyobozi wa kampani yitwa Worflam Mining ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Rwinkwavu, avuga ko kuri we asanga igituma ubwiyongere bw’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bugaragara muri aka gace harimo no kuba ahantu hari amafaranga menshi abantu bidagadura.

Yagize ati: “Nk’uko nanjye mbyumva mu mateka numva ko hano hari ubwandu bwa SIDA ku rwego rwo hejuru ariko njye ntekereza ko icyaba kibitera aka ni agace kabonekamo amafaranga menshi abacukuzi bakorera amafaranga menshi ku buryo ushobora gusanga umucukuzi yahembwa n’ibihumbi 600 ku munsi, ku giti cyanjye ntekereza ko iyo ahantu hari amafaranga haba imyidagaduro myinshi abantu bagasabana ntekereza ko aricyo kintu gishobora kuba kibitera.”

Akomeza avuga ko inzego z’ubuzima zitajya zegereza abacukuzi b’amabuye y’agaciro udukingirizo.

Yagize ati: “udukingirizo turatangwa ku bitaro no ku kigo nderabuzima, ntabwo bazizana hano ariko abaganga baho babishishikariza abaturage bakajya kuzifata, hari igihe kijya kigera bakabashishikariza kwipimisha, baje kubapimira hano dukorera ntacyo byaba bitwaye, icyo byadufasha, urumva byagabanya ubwandu n’abagiye gusambana bakambara udukingirizo.”

Ntawigira Anasthase, Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu, avuga ko bafite abajyanama b’ubuzima babafasha gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA, ariko ngo ntibyajya bafata umwanya wo kujya kureba abacukura amabuye y’agaciro nk’urwego rwihariye.

Yagize ati: “Tubasanga mu mindugudu, dufite abakangurambaga bo twifashisha kugira ngo tubashe kugera kuri ba bantu, ni ukuvuga ngo dufite abafashamyumvire, abo bantu bose tubaha udukingirizo bakatujyana mu baturage bakaba bazi ko aribo bashinzwe guha abantu b’aho batuye udukingirizo, ahubwo abantu bamwe nk’abo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro usanga akenshi baba bibereye muri iyo mirimo, keretse wenda icyo tutarakora ni ukugira ngo tuduhereze abo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko buri gace kaba gafite umuntu uhagarariye aho hantu ugomba kubaha udukindirizo.”

Ntawigira Anasthase, Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bahuye n’imbogamizi mu gushyiraho ahantu rusange hahurira abantu benshi umuntu yabona agakingirizo, ngo kuko bagiye badushyiraho tugakoreshwa ibyo tudakwiriye gukora.

Yagize ati: “Ingorane zo kwegereza udukingirizo ahantu twagiye tubigerageza biratunanira, udushyiraho rimwe na rimwe ugasanga twitwariwe n’abana batagiye kudukoresha, noneho ugasanga duhisemo kuduha wa muntu ariko nawe biyumvamo kuko nibo baba baramwitoreye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, NYEMAZI John Bosco

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, NYEMAZI John Bosco, avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bukomeje gukora ubukangurambagabwo kurwanya Virusi itera SIDA bafatanyije n’inzego zitandukanye kandi ngo babukora bagamije no kurwanya n’inda ziterwa abangavu.

Yagize ati: “Hari byinshi birigukorwa, ntabwo wavuga kurwanya SIDA ngo ubitandukanye n’inda ziterwa abangavu kubera y’uko akenshi abo bahemukira bariya bana bashobora no kubangiriza ubuzima muri ubwo buryo bakabasigiramo n’ibyorezo, gahunda y’ubukangurambaga ihari gahunda yo guhora twigisha abanyeshuri kwirinda ababashuka, hari inyigisho zitangwa, hari gahunda yo gutanga udukingirizo ahantu hatandukanye cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, ikindi ni uko iyo twahuye n’abaturage mu nteko rusange tuganira kuri izi ngamba zose.”

Rwinkwavu worflam Mining ikorwamo n’Abagabo 200 n’abagore 20 bose bari hagati y’imyaka 16 na 30 aho umwe mur’aba ashobora guhembwa amafaranga ibihumbi 600 y’u Rwanda ku kwezi.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda yo mu mwaka wa 2022 igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo urubyiruko rusaga 942,370 aho mu Karere ka Kayonza  kabarurwa urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16 na 30 bangana na 120,691 abahungu ni 59,127 abakobwa ni 61,564 aho mur’aka Karere abafatira imiti igabanya ubukana bwa Sida ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu ari 654 hatarimo ababyeyi batwitse n’abonsa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko kuva muri 2005 abantu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda bakomeje kungana n’umubare udahinduka ungana na gatatu ku ijana (3%), mu baturage bose bari mu gihugu, ndetse imibare iheruka ya 2019, igaragaza ko mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49 ikigereranyo cy’abafite virusi itera SIDA cyabaye 2’6%, mu gihe mu bari hagati y’imyaka 15 na 64 abafite virusi terea SIDA bakingana na 3%, mu mibare iziguye  ni hafi mu bihumbi maganabiri na makumyabiri na birindwi (227000) by’abantu bafite virusi itera SIDA mu gihugu.

Carine Kayitesi 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM