Afurika

Ni gute tuvuga ko twabohoye Afurika tugaha akazi Abarusiya ngo baze kurwana intambara zacu? – Dennis Karera

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council: EABC), Dennis Karera, yavuze ko kwibihora kwa Afurika bidakwiye guhera mu magambo ahubwo bikwiye kugaragarira no mu bushobozi bwo kwikorera ibintu bifatwa nk’aho byananiranye, kandi byoroshye kubyikorera.

Yabigarutseho mu biganiro byahuje Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’abacuruzi n’abagize Umuryango uharanira ukwigira kwa Afurika (Panafrican Movement) kuri uyu wa 31 Gicurasi, hasuzumwa amahirwe akubiye mu Isoko Rusange rya Afurika n’imbogamizi zituma Abanyarwanda batayabyaza umusaruro.

Isoko Rusange rya Afurika ni kimwe mu byitezweho gufasha Panafrican Movement kugera ku ntego zayo zo guteza imbere umugabane wa Afurika ndetse abikorera bafite uruhare runini nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa Panafrican Movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais.

Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo, Karera yavuze ko ’ukwibohora kwa Afurika gukwiye kugaragarira mu bikorwa bituma Afurika yikemurira bimwe mu bigaragara ko ari bito kuri ubu ikesha indi migabane.

Yagize ati “Ni gute tuvuga ko twabohoye Afurika tugaha akazi Abarusiya ngo baze kurwana intambara zacu? Iyo ni yo Afurika twifuza? Ni gute tudashobora no gukora cure-dent? Turagura cure-dents mu mahanga tukavuga ko twabohowe!Twarabohowe amenyo yacu arasigara-kuko Abashinwa ni bo badufasha kuyasukura!”

Yavuze ko Afurika ari wo mugabane wagombye kuba ukize kuko ufite ibikoresho by’ibanze byinshi ariko bidakoreshwa uko bikwiye, bityo ko nirangara Isoko Rusange ryayo rizateza imbere abanyamahanga.

Karera yagaragaje uburyo imbaho zibumbatiye ubukungu bukomeye bwa Afurika ariko zungukira ibihugu by’u Burayi n’u Bushinwa bikarangira Abanyafurika babyiganira kugura ibikoresho bikozwe mu ’ivu’ ryazo.

Ati “Iyo imbaho zigeze mu nganda, ibikoresho bya mbere bivuyemo ntabwo babitugurishaho. N’Abanye-Congo bafite imbaho nziza ntibafite ubushobozi bwo kuba bagura n’intebe imwe. Ibyo mu mbaho bya mbere bigurishwa mu ngoro z’ibwami, mu Budage… Ibya kabiri na byo ntibiza hano bijya ahandi nka Dubai, twe tujya kugura ivu. N’Abanyarwanda tujya tuhahurira, tuba turi aho twese ku murongo tugiye kugura ibyo twita[…] kandi si imbaho ahubwo ni ivu ry’imbaho.”

Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika yashyiriweho umukono mu Rwanda mu 2018 ndetse u Rwanda ruri mu bihugu bitandatu byakorewemo igerageza ryaryo.

Mu myaka igera kuri itanu ishize ikigero ibihugu bya Afurika bicuruzanyaho hagati yabyo kiracyari kuri 16%. Ni mu gihe nk’ibihgu by’u Burayi bicuruzanya kuri 77% hagai yabyo, ibyo Karera yavuze ko ibihugu by’i Burayi byungukira muri icyo cyuho mu mikoranire ya Afurika.

Ati “Niducuruzanya hagati yacu bariya b’i Burayi bazanagamo ibyabo bazaba bagiye ku ruhande. Dukwiye gucuruzanya hagati yacu ni byo biduteza imbere aho gutanga icyuho kizanamo ibicuruzwa byo hanze.”

Yavuze ko atari ngombwa ko ibicuruza byose bijyanwa kuri iryo soko biba ari ibikomoka imbere mu gihugu ahubwo hakwiye gushyirwaho ahantu hakusanyirizwa n’ibituruka ahandi biukongererwa agaciro bikabona koherzwa ku isoko.

Ati “Ibyacu mbere na mbere ariko twafata n’ibikoresho by’ibanze biturutse ahandi tukabyongerera agaciro tukabigurisha ahandi. Mu kubyongerera agaciro tuba twunguka, duha n’abantu bacu akazi, duteza imbere inganda.”

“Dufite uburyo bwiza bwo kohereza ibicuruzwa hanze, navuga ko mu Karere ubu u Rwanda nitwe dufite indege ifatika wakwizera ngo iragenda kandi imizigo iyigeze aho ijya. Nakangurira Abanyarwanda twese abafite ubushobozi haba mu buhinzi no mu bworozi, mu by’amazi, ubucukuzi, nituribyaze umusaruro.”

Rwiyemezamirimo akaba na Komiseri ushinzwe abikorera muri Panafrican Movement, Havugimana Francine, yavuze ko bafite inshingano zo gutinyura abantu ariko bagomba guhera ku kubaha amakuru.

Ati “Ariya makuru sinibaza ko Abanyarwanda bayazi kugira ngo bayabyaze umusaruro. Kimwe mu byo tuzihutira gukora, turifuza ko twagerageza no kubishyira mu rurimi bumva kuko Abanyarwanda bose si ko bumva indimi z’amahanga.”

Ikindi ni uko umubare munini w’Abanyarwanda mu bikorera ari abafite ibigo bito n’ibiciriritse barimo urubyiruko rugitangira n’abagore bakeneye gufashwa kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Kugira ngo Isoko Rusange rya Afurika ryungukire abikorera bo mu Rwanda harasabwa ko batinyuka, bakabona amafaranga abafasha mu ishoramari, kujya kwiga isoko, ibyo Havugimana avuga ko bisaba izindi mbaraga.

Komiseri w’Ububanyi n’Amahanga muri Panafrican Movement, akaba na rwiyemezamirimo, Shyaka Michael Nyarwaya, yavuze ko Isoko Rusange rya Afurika ari inyungu ku Banyarwanda n’Abanyafurika mu byiciro bitandukanye ariko hakirimo imbogamizi.

Yavuze ko hari ibihugu bitaroroshya itangwa rya visa kugira ngo abantu babashe kugenda byoroshye, ibikorwaremezo bidahagije birimo iby’ubwikorezi bwo mu kirere na za gari ya moshi, kudafungura ikirere n’ibindi bifasha mu kwihutisha ubucuruzi.

Umuyobozi wa PAM ishami ry’u Rwanda Protais Musoni

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stephen

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM