Bamwe mu bari n’abategarugori bo mu murenge wa Rutonde, mu Karere ka Rulindo, bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri kampani yitwa Nyakabingo Mines barishimira ko bamaze kugera ku iterambere bakesha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse banafite intumbero yo kurushaho gutera imbera bakagera ku rwego rushimishije.
Aba bari n’abategarugori bavuga ko mbere yo kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari mu bukene gusa ngo nyuma yo kujya muri uyu murimo bageze kuri byinshi byiza kandi bishimishije.
Umubyeyi witwa Berena ukora muri iyi kampani ucukura amabuye y’agaciro, avuga ko yagize amahirwe akabona akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikaba byaratumye yiteza imbere, aho kugeza ubu yabashije kwiyubakira inzu yo kubamo ndetse akaba ashobora kurera abana be bane akanabishyurira amafaranga y’ishuri.
Yagize ati: “Byaramfashije, niteje imbere nk’umuntu w’umudamu, nari mu icumbi mbasha kwiyubakira mbasha kurihira abana minerivare, naguze amatungo n’umurima, ubu nta kibazoÑ mpura nacyo, ndi umubyeyi w’abana bane.”
Mugenzi we nawe witwa Mukakimenyi Florence, avuga ko yinjiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro afite intego yo gutera imbere ndetse kuri ubu akaba yarabigezeho kandi akomeje kwaguka mu buryo bw’iterambere, uyu mukobwa avuga ko nta mbogamizi ajya ahura nazo ku buryo bwihariye nk’umugore ngo kuko kampani bakorera iborohereza.
Yagize ati: “Niteje imbere, hari ahantu naguze ha miliyoni ebyiri, imbaraga abagabo bakoresha nanjye nabikora, icyambere ni ukwigirira icyizere.”
Mahoromeza Yvone nawe ni umwe mu b’igitsina gore bacukura amabuye y’agaciro muri Nyakabingo Mines, avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwamuteje imbere ndetse kuri ubu akaba abasha kwizigamira.
Yagize ati: “Maze kugera ku bintu byinshi cyane, mbasha kuba nakwizigama nkashyira mu matsinda kugira ngo mbashe kugira ngo ejo hazaza hazabe heza, ubungubu mu itsinda maze kugiraho nk’ibihumbi 500, andi nayaguze amatungo, uko ngenda nkora ndushaho kugenda niteza imbere, nk’umukobwa ukora muri nyakabingo, ngomba gukora cyane kugira ngo n’abazankomokaho bazabone ibyo nagiye nkora. Inama nagira bagenzi banjye ni uko bagomba kubanza kwitinyuka bakumva ko bashoboye.”
Benitha Twebazi, Ushinzwe ubuzima n’umutekano muri Nyakabingo Mines, avuga ko ubundi kera hari abumvaga ko umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari uw’abagabo, gusa ngo kuri ubu n’abagore baratinyutse ndetse bamwe muri bob amaze kugera ku iterambere rishimishije bakesha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yagize ati: “Kera abantu bumvaga ko atari umurimo w’abagore ahubwo bumvaga ko umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari umurimo ugenewe abagabo, nyuma rero iki kigo cyaje kwiha gahunda y’uko kigomba gukoresha n’abagore byibura 30% by’abakozi bose, dutangira rero kwangaja abagore n’abakobwa, abari bahari bari bakeya batajya mu ndani (mu kirombe), nanjye ndi umwe mu batangiye kujya mu ndani, dutinyura n’abandi badamu batangira buhorobuhoro, ubungubu abagore bakorera mu ndani cyangwa munda y’isi aho dukura nyine uwo musaruro, abagore bafatanya n’abagabo gutwara imashini ziremereye zitwara umusaruro ziwuvana mu ndani ziwujyana hanze, abagore kandi bafatanya n’abagabo gushaka umusaruro, rero ubona ko ihame ry’uburinganire hano ryubahirizwa, kuko banatezwa imbere, bafite imishinga abagabo bakora hano bari kuduteramo inkunga, iminsi yagenewe umugore irubahirizwa mbese ubona ko abagore bahabwa amahirwe kandi ihame ry’uburinganire rubahirizwa neza.”
James Mudahunga, Umuyobozi mukuru wa Nyakabingo Mines, avuga ko hari byinshi bagenera abari n’abategarugori bakora muri iyi kampani ndetse ngo banahabwa amahirwe asesuye ku buryo umugore cyangwa umukobwa uhakora abasha gutera imbere by’intangarugero.
Yagize ati: “Icyambere twabafashije twabahaye akazi, tubishyurira ubwishingizi, iyo ni intambwe yambere twatangiranye nayo, ubu tugiye kubashyiriraho koperative y’ubucuruzi, kampani yabahaye amafaranga agera kuri miliyoni icumi yo gutangiza, kandi iyo ucuruza bisaba kugira ngo uzabone isoko, n’isoko twararibahaye, bagiye gutangira kutudodera inifomo, ubudi twaziguraga hanze tugatanga hagati ya miliyoni 20 cyangwa 30, kandi uwo mushinga twawuhaye abadamu gusa, nta kibazo duhura nacyo cyabangamira umudamu wacu cyangwa umukobwa dukorana.”
Nyakabingo Mines ifite abakozi basaga 1500 muri aba abari n’abategarugori bakaba ari 300.
Nyakabingo Mines ifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Rutonde mu bikorwa bya buri munsi aho yatangiye irihira abana 20 badafite ubushobozi bwo kwirihira, kuva 2018 kugeza ubu hakaba hari abarangije kwiga bahawe n’akazi muri iyi kampani, yubatse mu kigo cy’amashuri inzu y’umukobwa yatwaye asaga miliyoni 70, iyi kampani yafatanyije n’abaturage kubaka n’igikoni, ibaha ibigega inabashyirira umuriro mu mashuri.
Carine Kayitesi