Ibidukikije

Depot Kalisimbi Ltd mu kurengera ibidukikije babyaza Pulasitiki ibikoresho by’ubwubatsi

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije cyane cyane hagabanywa ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa, kuri ubu ibigo bitandukanye byatangiye gushaka uburyo pulasitiki itaba ikibazo ahubwo yaba igisubizo ibyazwamo ibindi bikoresho, aho by’umwihariko ikigo gikora mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije cyitwa Depot Kalisimbi Ltd cyatangiye gukora ibikoresho by’ubwubatsi cyifashishgije ibikoresho bya pulasitiki byatawe.

Depot Kalisimbi Ltd yatangiye gukora ibikoresho by’ubwubatsi birimo amatafari, amakaro n’amapave y’ubwoko butandukanye hifashishijwe ibikoresho bya pulasitiki bivanze n’umucanga.

Ubusanzwe abantu bazi ko amatafari (block) n’amapave bikorwa hifashishijwe umucanga na sima, gusa amatafari, amapave n’amakaro byatangiye gukorwa na Depot Kalisimbi Ltd, bikorwa hifashishijwe umushongi wa pulasitiki n’umucanga.

Nk’uko bitangazwa na Bugingo David, Umukozi muri iki kigo cya Depot Kalisimbi Ltd, cyafashe icyemezo cyo gufata pulasitiki nk’igikoresho gifite akamaro aho kuba imbogamizi ku bidukikije.

Aha yagize ati: “Dusanzwe dukora ibijyanye no gukusanya imyanda yo ku mavuriro n’ibitaro ndetse no gutunganya ibikomoka ku bikoresho bya pulasitiki byakoreshejwe, muri pulasitiki tuvanamo ibikoresho by’ubwubatsi, hari ibikoresho binyuranye tumaze gukora; hari amakaro, amapave, n’amatafari. Amatafari dukora yubaka neza ku buryo n’umunsi umwe inzu yakuzura, arakomeye cyane kurusha asanzwe akorwa muri sima, tuyakora mu myanda ya pulasitiki tukavanga n’umucanga.”

David akomeza avuga ko mu gihe ibindi bigo bitunganya ibikoresho biturutse kuri pulasitiki zatawe bitoranya ibyo bikoresha n’ibyo bitakoresha bon go ntibajya batoranya.

Yagize ati: “Twe nta pulasitiki nimwe dusiga  zose turazikoresha, gusa wenda kugira ngo bikore hari ikigero runaka cya pulasitiki dukoresha bitewe n’ubwoko bwa pulasitiki tugiye gukoresha.”

Avuga ko Depot Kalisimbi Ltd ibikoresho by’ibanze aribyo iyo myanda ya pulasitiki bibikura ku kimoteri cya nduba giherereye mu mujyi wa Kigali, gusa ngo hari gahunda y’uko hirya no hino mu gihugu hari abantu bakora akazi ko gukusanya iyo myanda ya pulasitiki kandi bafitanye amasezerano, ngo izo pulasitiki barazikusanya noneho bakazibazanira.

Uyu mukozi avuga ko bakurikije uko abantu bakiriye ibikoresho bakora aqbabikeneye arii benshi cyane, aho basanga mu minsi iri imbere bashobora kuzaba bafite ikibazo cyo guhaza isoko.

Yongeraho ko nk’ikigo kigitangira barimo gukora ibishoboka kugira ngo babe bakubaka amazu kugira ngo abantu bamenye ubwiza bwa pulasitiki, aho kugira ngo bayijugunye aho biboneye bafate icyemezo cyo kujya bagira aho bayikusanyiriza kugira ngo ibyazwe ubusaruro.

Ubwo umuyobozi wa Depot Kalisimbi Ltd, Muhirwa Prosper yerekaga umuyobozi wa REMA ibyo bakora

Ubusanzwe Depot Kalisimbi Ltd ni ikigo cyari gisanzwe gikora ibijyane no kurengera ibidukikije, aho cyakoraga ibikorwa byo gukusanya imyanda yo kwamuganga no kuvugurura ibikoresho bya pulasitiki, by’umwihariko iki kigo kikaba cyari gishinzwe kugenzura ikimoteri cya Nduba gikusanyirizwamo imyanda iva mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ibidukikije n’abandi bashyitsi bareba ibikorwa bya Depot Kalisimbi ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

By Gilbert MAHAME

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM