Amakuru

Kigali: Abanyamakuru bahuguwe ku gukora inkuru ku myanzuro ya UPR u Rwanda ruherutse kwemera

Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu mu karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), cyatanze amahugurwa y’umunsi umwe ku bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, bakaba bahuguwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro 160 ya UPR u Rwanda ruherutse kwemera.

Ubusanzwe UPR, ni gahunda yashyizweho n’Ibihugu y’isuzuma ngarukagihe mu bijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu. Hagati y’imyaka ine n’itanu habahi igenzura ku burenganzira bwa Muntu hagati y’Ibihugu.

GLIHD yahisemo guhugura Abanyamakuru, hagamijwe kubasobanurira iyi gahunda kugira ngo bibutswe imyanzuro ibareba mu 160 u Rwanda ruherutse kwemera ko rugomba gukurikiza.

Umulisa Vestine, Umuyobozi wungirije wa GLIHD

Umulisa Vestine, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga bigari (GLIHD), yavuze ko kuba bahisemo guhugura Abanyamakuru ari uko bifuza ko basobanurirwa neza UPR kugira ngo babigeze ku Banyarwanda ndetse bubahirize imyanzuro ibareba hagamijwe gushyira mu bikorwa Uburenganzira bwa Muntu.

Yagize ati: “Si ubwa Mbere aya mahugurwa ateguwe. Mu Cyumweru gishize na yo twayakoreye n’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, uyu munsi turi kumwe n’abanyamakuru. “Turifuza ko rekomandasiyo zahawe u Rwanda zimenyekana, kuko iyo zimenyekanye zishyirwa mu bikorwa, mwabonye aho gushyira mu bikorwa imyanzuro ya UPR rigeze, ibyo byose rero turashaka ko bimenyekana n’ahari integer nke zongerwe.”

Umulisa akomeza avuga ko icyo baba biteze ku Banyarwanda mu gihe baba bamaze gusobanukirwa neza UPR, ari ubuzima bwiza bw’Umunyarwanda kuko iyo havuzwe Uburenganzira bwa Muntu haba hakubiyemo byinshi. Bisobanuye ko iyi myanzuro ishyizwe mu bikorwa uko bikwiye buri wese yabona Uburenganzira bwe bigafasha mu Iterambere ry’Igihugu.

Peacemaker Mbungiramihigo

Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri aya mahugurwa, yavuze ko iyi Minisiteri yiteguye gufasha Itangazamakuru mu gutangaza no gushyira my bikorwa imwe mu myanzuro iba yarahawe u Rwanda.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Itangazamakuru mu gihe ryashyigikirwa na Leta ryabasha gutunga itoroshi aho Leta itabasha kwigerera bityo bigafasha kumenya aho zahunda zashyizweho zigeze.

Yagize ati: “Ntabwo dukwiye guhugura abanyamakuru gusa cyangwa ngo tubahamagare igihe tubakenyeye, ahubwo tuba dukwiye ndo kubishyira mu igenamigambi rihoraho, uko igihugu gitera imbere, uko isi itera imbere ni naho habaho kuvugurura politiki, ni nako habaho gushimangira ubufatanye n’inzego, kuko tuba dufatanyiriza hamwe umugozi wo kubaka igihugu, ibyo rero ni ngombwa ko bishyirwa mu igenamigambi ry’igihe kirekire, ntibibe gusa kuko bakenewe cyangwa habayeho inkunga.Abanyamakuru basabye ko bafashwa kugera mu mirenge kureba uko ibikorwa bihagaze, ibyo rero bigomba gukorwa bahabwa ubushobozi n’ibikoresho, kandi bigashyira mu igenamigambi rihoraho.”

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, ivuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro yashyizweho umukono n’u Rwanda, igerageza kwegera inzego zose bireba ikazifasha kubungabunga Uburenganzira bwa Muntu aho buva bukagera.

Aha ni ho Komiseri Kawera Marie Sylvie wari uhagarariye iyi Komisiyo muri aya mahugurwa, yahereye avuga ko baherutse guha Ibigo Nderabuzoma 100 ibikoresho bibifasha kwigisha ku buzima bw’Imyirorokere, bikaba byarakozwe mu Turere 11 mu Gihugu tukigaragaramo abana benshi baterwa inda zitateguwe.

URwanda rwemeye imyanzuro ya UPR ku nshuro ya gatatu; ubwa mbere rwari rwemeye imyanzuro 67, bwa Kabiri rwemera 50 mu gihe kuri iyi nshuro ya Gatatu rwemeye 160.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM