Amakuru

Kigali: Umuryango Izere Mubyeyi ukomeje kuba indashyikirwa mu guha abana bafite ubumuga uburezi budaheza

Bamwe babyeyi bo mu mujyi wa Kigali bafite abana bafite ubumuga ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi barashima uruhare rukomeye umuryango Izere Mubyeyi ukomeje kugira mu gufasha abana bafite ubumuga, by’umwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe, ahol uyu muryango washinze ikigo k’ishuri gitanga uburezi budaheza.

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ndetse n’abana bafite ubumuga by’umwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe, bashimishijwe n’ibyiza Umuryango Izere Mubyeyi wabagejejeho birimo kubona uburenganzira busesuye nko kwiga no kugina badahejwe.

Mukandinda Odette

Mukandinda Odette, Utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu babyeyi bafite abana barererwa muri Izere Mubyeyi, akaba afite umwana ufite ubumuga bukomatanyije, umwana we akaba yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’abafite ubumuga ndetse yegukana umudari, avuga ko anezezwa n’urwego rushimishije iki kigo cyatumye umwana we ageraho.

Yagize ati: “Ubu aho abana bageze turahishimiye byose tubikesha iki kigo, njye nk’umubyeyi ni uko mbona umwana yishimye, nicyo kintu cyambere bimariye, abeshi ntago bajya babona abana babo bishimye, ikintu cyambere bimariye ni ibyishimo umwana agira, ukumva yasohotse nawe, nawe akumva ko ashoboye.”

Turafashe Patience

Turafashe Patience, umwe bana bafite ubumuga bafashwa n’ikigo Izere Mubyeyi, akaba afite imyaka 28, avuga ko yungutse byinshi abikesha iki kigo ndetse akaba asaba Leta kurushaho kwita ku bafite ubumuga.

Yagize ati: “Kino kigo cya Izere cyamfashije ibintu byinshi ntago narinzi gusoma barabinyigishije ndabimenya, cyamfashije no kwitabira imikino itandukanye, icyo nasaba Leta ni uko yareba umuntu ufite ubumuga ikamuha icyo yakwiga uko ubushobozi bwe bungana ku buryo cyamugirira akamaro.”

Komiseri Patricie Umuhongerwa

Patricie Umuhongerwa, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko mu igenzura bagenda bakora bareba uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, basanze abana biga muri Izere Mubyeyi bafashwe neza ndetse uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Patricie Umuhongerwa yashimiye ubuyobozi bwa Izere Mubyeyi ku bwitange bagize mu kwita ku bana ndetse bakaba barashyize mu bikorwa gahunda y’uburezi budaheza ku kigero gishimishije.

Patricie Umuhongerwa  yagize ati: “Ngira ngo mbonereho gushimira ubuyobozi bw’iki kigo ku bwitange, batanga amaboko yabo bagatanga ubwenge bwabo kugira ngo bafasha aba bana, iyo batekereje aba bana baba batekereje n’ababyeyi babo, kuko akenshi tugenda tubona imiryango yagiranye ibibazo kubera ko havutsemo umwana ufite ubumuga, ariko iyo iki kigo kije kikavuga kiti reka tubafate tubiteho, nabashimira ko bita ku burenganzira bwabo mu buryo bwagutse, aba bana iyo ubarebye bafite uburenganzira bwose, twabonye ko biga, twabonye ko bahabwa amafunguro, bafite uburenganzira ku mibereho, twabonyemo n’abaganga babavura, bafete uburenganzira ku isuku, amazi meza, aho bigira heza hatunganye, ya komponenti y’uburezi budaheza ni ikintu kiza twashimira Leta yacu, yashyizemo imbaraga kugira ngo ikorwe kandi hano twabonye ko mufite urugero rwiza rw’iyo sisiteme y’uburezi budaheza.”

Umuyobozi w’ikigo Izere Mubyeyi, Ntihinyuka Francis

Umuyobozi w’ikigo Izere Mubyeyi, Ntihinyuka Francis, yavuze ko yishimije itambwe bagezeho na gahunda za Leta zigamije kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, gusa aboneraho gusaba Leta kugira icyo yakora mu rwego rwo gufasha abafite ibigo bifasha abana bafite ubumuga.

Yagize ati: “Icyambere ni ugushimira aho intambwe igeze mu by’ukuiri harashimishije mu bijyanye n’ibimaze gukorwa ku rwego rwa Leta kugira ngo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bitabweho, hanyuma ibyodusaba by’umwihariko ni uko n’ubundi Leta yakomeza gushyiramo imbaraga bano bana bakitwabwaho, ibijyanye n’amategeko byaratunganyijwe kugeza ubu bihagaze neza.”

Akomeza agira ati: “Turacyafite ikibazo kijyanye n’amikoro, ibigo byita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugeza ubu birakirwanaho, rero icyo twasaba Leta ni uko yashyira amafaranga muri ibyo bigo, kugira ngo ibyo bigo bibashe kuboma amafaranga yo guhemba amakozi, cyane cyane nk’urugero mu kigo cyacu inkunga yambere twasaba Leta n’iyo mafaranga,….mu byukuri iyo tuvuze amafaranga cyangwa iyo tuvuze ibikenerwa, iyo habonetse amafaranga haba habonetse ibintu byinshi bitandukanye, harimo kongera ubushobozi bw’abarimu babigisha, amahugurwa dutanga yakiyongera, hanyuma no gushaka abandi bantu bafite ubumenyi twabasha gufatanya kugira ngo tubashe kuba twagira aho tugera.”

Ikigo cy’amashuri cyashinzwe n’Umuryango Izere Mubyeyi giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagali ka Karama, Umudugudu wa Bitare, kigamo abana 117 biga mu byiciro bitandukanye, bakaba barimo abiga mu cyiciro cyihariye, abiga mu kiciro cy’Uburezi Budaheza n’abigishwa imyuga iciriritse, muri aba bana bose abafite ubumuga ni 55 n’abandi 62 badafite ubumuga.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM