AMAKURU MUTURERE

Kamonyi/ Rukoma: Kuba bamwe barumvise nabi ihame ry’uburinganire bikurura amakimbirane mu miryango

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, baravuga ko kuba hari bamwe mu baturanyi babo bafashe ihame ry’uburunganire mu muryango uko bitari bituma hari imwe mu miryango igaragaramo amakimbirane hagati y’abashakanye, ibi kandi bigatuma hari abagabo cyangwa abagore bahohotera abo bashakanye.

Abaturage bavuga ko hari abagore n’abagabo batumva neza ihame ry’uburinganira mu muryango bituma hari abahohotera abo bashakanye, ibintu bigira ingaruka ku muryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Nyirashumbusho Beata, ni umuturage wo mu Murenge wa Rukoma avuga ko hari abagore bitwaza ko bahawe uburenganzira bugana n’ubw’abagabo babo bigatuma bibera mu tubari ntibibuke kwita ku miryango yabo, bituma hazamo amakimbirane. Uyu mubyeyi avuga koi bi bitari bikwiye ndetse ngo umugore yari akwiye kuba mutimawurugo akita ku muryango.
Yagize ati: “Abantu nk’abo bariho, hari umugore ushobora kuvuga ati ‘jyewe ndataha igihe nshikiye aho ngerera mu rugo ntacyo umugabo antwara ni uburinganire’ ariko ntabwo ari byiza bakagombye kumva ko umubyeyi ubundi yakagombye kuba ari mu rugo akita ku muryango, akamenya abana umugabo ntamutange kugera mu rugo, harimo abagore bumva ko ari uburinganire bakigira uko bashaka kandi ntabwo ari byiza bikurura amakimbirane, inama nabagira ni iyo kumva ko umugore ari mutima w’urugo adakwiye kwigira uko ashaka ngo ni uburinganire ngo yumve ko yagenda hejuru y’umugabo agenda yibere iyo, satatu sayine zigere umuntu w’umugore ataragera mu rugo ikibazo gikomere.”

Nsengiyaremye Emmanuel nawe avuga ko hari abagore bumvise ihame ry’uburinganire nabi bakaba barushya abo bashakanye, gusa uyu mugabo avuga ko hari n’abagabo bananiranye usanga bibera mu tubari no mu busambanyi aho kugira ngo bite ku miryango yabo’
Yagize ati: “ Leta ishyizeho itegeko bakabahana cyangwa nabo bafite akabari bakabigisha, kuko n’ubusambanyi buba burimo, hari abagabo bata ingo zabo n’abagore bata ingo zabo ugasanga bibera mu tubari, inahangaha bireze.”

Undi muturage utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko muri aka gace abagore bakubita abagabo babo bitwaje ko ari uburinganire.
Yagize ati: “Hari igihe utinda gutaha nka nimugoroba umugore agafata inkoni akakwasa neza neza, akagukubita akubaza ngo watize uri hehe, n’abagabo ni uko hari umugabo uza agakubita umugore.”

Gusa ngo nubwo hari abumvise ihame ry’uburinganira nabi, hari neza bigatuma imiryango yabo ibana neza mu mahoro n’ubufatanye.

Mukandayisenga Geraldine yagize ati: “Umugabo ntakivuga ngo umugore niwe woza amasahani anaterure umwana, cyangwa umugore ngo avuge ati ‘iriya mirimo ni iy’umugabo’, twese turafatanya muri byose, umugabo ntakivuga ngo atanze itegeko ngo iki kirakorwa ubungubu ni ukuzana igitekerezo twese tukakigaho tukagifatira umwanzuro, ubundi mbere ho umugabo yarazaga akavuga ati ikingiki gikorwe umugore atatanzeho igitekerezo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Pierre Celestin Nsengiyumva, avuga kuri iki kibazo cy’abaturage batumvise neza ihame ry’uburinganire mu muryango, yagaragaje ko hari bamwe batajya bitabira ibikorwa bya Leta birimo n’inteko rusange z’abaturage bituma ubukangurambaga bakora butagera kuri bose. Gusa avuga ko iyo hagize uhohotera uwo bashakanye bakabimenya bakemura icyo kibazo, ariko ngo kubera ko abagabo bakunze kwihagararaho ntibagaragaze ko bahohotewe n’abo bashakanye, bituma hari ibibazo bibaho ntibikemurirwe igihe.

Yagize ati: “Ihame ry’uburinganire abaturage turiganiraho abenshi bararisobanukiwe ariko harimo bamwe batarabyumva; harimo abagabo batarabyumva, kimwe n’uko harimo n’abagore batarabyumva, mu nteko tugirana n’abaturage iyo habonetsemo ikibazo gishingiye ku ihame ry’uburinganire ritubahirijwe uko bikwiye, tuboneraho tukaryigisha, dukunze no kurigarukaho, iyo tuyoboye gahunda yo gushingira abageni turaryigisha n’abatashye ubukwe bakaryumva, turabiganira ariko burya n’inteko z’abaturage hari igihe usanga hari abantu batazitabiriye kuko iyo urebye uburyo zitabirwa ntabwo ari ijana ku ijana, noneho ugasanga hari n’abantu b’igitsina gore, iyo umuntu umusubije uburenganzira bwe hari igihe ashobora kwibeshya akarengera, rero abagabo nabo bashobora guhohoterwa, ikibazo kinarimo burya abagore bahohotewe turabamenya ariko iyo umugabo ahohotewe ngabwo dukunda kubimenya, kenshi amakuru tuyamenya tuyakuye ahandi kuri bagenzi babo.”

Uyu muyobozi avuga ko rimwe na rimwe bajya bagezwaho ibibazo by’amakimbirane yo mungo ariko ngo iyo babigejeweho bihutira kubikemura.

Yagize ati: “Amakimbirane mu ngo zimwe na zimwe abamo ariko ntabwo ari nyinshi, niyo mpamvu buriya ubuyobozi bw’umudugudu bushinzwe kumenya uko abantu babayeho; barya iki? Baganira gute iyo bari mu rugo?, ndetse bunganirwa na bariya bantu b’inshuti z’umuryango, bagomba kumenya uko abantu babana ahari ikibazo bakakitugezaho tukagikemura, harimo na komite z’umugoroba w’imiryango, abo nabo iyo bamenye ikibazo bakitugezaho tukagikemura, aho tutaragira inama uganso ari uko bitaramenyekana kuko akenshi usanga mu muryango mu mibanire y’umugore n’umugabo bagira ibanga bigatinda kumenyekana.”

Hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragaramo amakimbirane hagati y’abashakanye, rimwe na rimwe usanga umuzi w’aya makimbirane ari uko bamwe batumva neza ihame ry’uburinganire ndetse ugasanga umwe mu bashakanye akora ibikorwa byo guhohotera mugenzi we bashakanye.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM